Byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018, kikaba cyari kigamije gusobanurira Abanyarwanda ibizakorwa mu cyumweru cy’ubucamanza kizatangira ku wa mbere taliki 26 kikazasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2018.
Iyo mibare igaragaza ko muri 2016 imanza z’ubutane mu bashakanye zaciwe zari 21, muri 2017 ziba 69 naho muri uyu mwaka wa 2018 zikaba 1311.
Prof Rugege yavuze ko ari ikibazo, gusa ngo iyo abantu bananiranywe nta kindi cyakorwa, batandukana aho guteza ibindi bbazo.
Yagize ati “Aho abantu bananiranywe nta kundi wabigenza, bagomba gutandukana. Gusa iyo byabaye hakagombye kubaho gukurikirana uwo muryango kugira ngo hatabaho gutandukana cyangwa kwicana, biri mu byo tuzaganiraho muri iki cyumweru, dufatanyije n’inzego zinyuranye bireba kugira ngo harebwe impamvu zibitera”.
Avuga kandi ko izo manza zakagombye kurangirira mu miryango kuko ngo ari ho zikemukira neza kurusha mu nkiko.
Ati “Hari igihe habaho gutana ariko byagera ku igabana ry’imitungo urubanza rukananirana mpaka rugeze mu rukiko rukuru. Ibyo ubundi byakagombye gukemukira mu miryango nk’uko tubyifuza, abantu bakuru n’inshuti bakabumvikanisha bigakemuka bitiriwe bijya mu nkiko kuko ho akenshi birangira batishimye”.
Mu bikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru, Prof Rugege yavuze ko ahanini ari ibiganiro bigamije kwisuzuma.
Ati “Hazabaho kwisuzuma mu rwego rw’ubushinjacyaha n’ubucamanza hagamijwe kugaragaza ibibazo mu mikorere ya buri rwego no gufata ingamba zo kuyinoza. Hazabaho gutanga ibiganiro ku bibazo byugarije abaturage bikunze kuza mu manza nk’ihohoterwa, gukoresha ibiyobyabwenge, abana baterwa inda n’ibindi”.
Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru ikaba igira iti “Twubake ubutabera buvomwe mu muco n’umurage w’u Rwanda, hatabangamiwe Itegeko Nshinga n’amahame mpuzamahanga”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana niyo yashyingiye Umugore n’Umugabo ba mbere mu Busitani bwa Eden.Yabasabye kuba "umubiri umwe" (Genesis 2:24).Bisobanura ko bari kubana "akaramata",ntawuca undi inyuma kandi nta gushaka undi mugore (polygamy).Impamvu uyu munsi tubona Gatanya nyinshi,ahanini nuko bacana inyuma.Muli make,banga gukurikiza amahame ya bible,idusaba:Gukundana,kubabarirana no kwihanganirana.Gusambana bisigaye byitwa "gukundana".Babikorera muli Offices,mu modoka,muli za Lodges,etc...Amaherezo ni ayahe?Nubwo benshi batabyemera,Imana ifite Calendar yayo.Yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Bisome muli Ibyakozwe 17:31.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,kuli uwo Munsi izakura mu Isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa bazatura mu isi izaba paradizo iteka ryose (Zaburi 37:29),abandi bajye mu Ijuru.Nguwo UMUTI wonyine wa Gatanya,kubera ko Inkiko zabinaniwe.N’Abacamanza benshi cyane bacana inyuma.
Ntaho turagera,kuko abanyaburayi twiganye,bageze kuri 65% by’abasezerana.
No mû Rwanda niba ntagikozwe mu maguru mashya imibare izakomeza izamuke.
.