Denmark - Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Twagirayezu Wenceslas yoherezwa mu Rwanda

Urukiko Rukuru rw’i Copenhagen muri Denmark, rwafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Wenceslas aragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri
Wenceslas aragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri

Urubanza rwa Twagirayezu rwari mu bujurire nyuma y’icyemezo cyafashwe muri Mata 2018 cyo kumwohereza mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Twagirayezu Wenceslas agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ahagana 19h30.

Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 50 yatawe muri yombi muri Gicurasi 2017, aho yaratuye mu kajyi gato kitwa Smørum, kari mu majyaruguru ya wa Copenhagen, umurwa mukuru wa Denmark.

Twagirayezu yabonye ubwenegihugu bwa Denmark muri 2004, nyuma y’imyaka 3 yaramaze ahegeze. Afite akazi mu kigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize, ubushinjacyaha bwo muri Denmark, butahise butangaza izina ry’uregwa icyo gihe, bwari bwavuze ko bufite urubanza ashinjwamo ibyaba bikomeye, birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga igihumbi.

Ku bushinjacyaha bwa Denmark, mu mwaka ushize bwavugaga ko ari ibintu byasabaga ubwitonzi cyane mbere yo kohereza uwo bita umuturage wabo mu Rwanda, ariko nyuma y’iperereza risesuye baje gusanga bagomba kumwohereza kuburanira mu Rwanda aho icyaha cyakorewe.

Twagirayezu, biravugwa ko afite ikigo yashinze muri Denmark kitwa Dutabarane Foundation, mbere na nyuma ya jenoside yari umwarimu ku ishuri ribanza ryitwaga Ecole Primaire Majambere muri secteur ya Busasamana ahahoze ari muri prefecture ya Gisenyi, akarere ka Rubavu k’ubu.

Ibirego bitumye yoherezwa mu rwanda ngo abibazwe, birimo kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga igihumbi akoresheje imbunda ndetse akaba yari president wa CDR muri secteur ya Gacurabwenge.

CDR rikaba ryari ishyaka rya politike ryaranzwe cyane no gushishikariza abahutu ku mugaragaro kwica abatutsi no kwangiza imitungo yabo. Aho muri Gacurabwenge ni nawe wari uyuboye umutwe w’abicanyi b’interahamwe.

Demark kugeza ubu imaze kohereza mu Rwanda umuntu umwe gusa ushinjwa kugira uruhare muri jenoside mu majyepfo y’u Rwanda.

Uwo ni Emmanuel Mbarushimana wari umwarimu, akaba yarahamwe n’icyaha cya jenoside ndetse mu Kuboza k’umwaka ushize yahanishijwe igifungo cya burundu.

Imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko kugeza muri 2017, hamaze gutanga impapuro mpuzamahanga zisaba guta muri yombi abantu 853 bahunze u Rwanda nyuma yo gusiga bakoze jenoside.

Inkuru bifitanye isano

Danmark: Hatangijwe urubanza rwo kohereza mu Rwanda Twagirayezu ukekwaho Jenoside

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imyaka ibe 100, ibe 1000, aho muri hose muzafatwa. Nimutanafatwa imitima yanyu ntizigera ituza kuko amaraso arasama. Ndahamya ko iyo musinziriye mushikagurika mwibuka inzirakarengane mwambuye ubuzima mwa mpyi....mwe

dynamo yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka