Iki gitekerezo cyatanzwe nyuma y’ishyirwa ku mugaragaro ry’ibyavuye mu bushakashatsi umuryango Transparency International Rwanda wakoreye mu mirenge umunani kuri 17 igize Akarere ka Nyamagabe, ku bijyanye no kumenya uko abaturage babona imitangire ya serivise.
Ubu bushakashatsi bwakozwe bicishijwe mu dusanduku tw’ibitekerezo byegeranyijwe mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa cumi muri uyu mwaka.
Bwagaragaje ko 60% abaturage batarangirijwe imanza naho 52% ntibakemurirwa ibibazo bifitanye isano n’imitungo y’ubutaka bashyikirije ubuyobozi.
Mu mpamvu zagaragajwe zitera ukudahabwa izi serivisi, iy’ingenzi ni ukuba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagomba gufasha mu gukemura ibyo bibazo bagira imirimo myinshi.
Rimwe na rimwe ngo banateganya umunsi wo kuzabikemuraho ariko bagatumirwa mu nama zitunguranye, bigatuma umuturage wari wahawe gahunda ataha atishimye.
Sylvain Habimana ukorera umuryango Pima agira ati “Bagombye kuba baragennye gahunda yo kurangiza imanza zizwi, ku buryo n’iyo haboneka n’indi mpamvu ituma bagenda, bakagombye kubanza kurangiza izo manza, abaturage bagahabwa serivisi nk’uko yagenwe.”
Hagaragajwe n’icyifuzo cy’uko bakurirwaho umurimo wo kurangiza imanza, ukazajya ukorwa n’abanyamategeko b’imirenge, cyangwa bamwe mu babungirije na bo bakazajya babafasha muri uyu murimo.
Celestin Nkunzi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu Karere ka Nyamagabe ati “Bishobotse, nk’imanza zishingiye ku buyobozi zikaba wenda zarangizwa n’umunyamategeko, izishingiye ku butaka zikaba zarangizwa n’umukozi ushinzwe ubutaka.”
Yavuze ko hari n’igihe abanyamabanga nshingwabikorwa basa n’abakwepa kurangiza imanza, kuko batereranwa n’inzego z’ubuyobozi igihe bakurikiranwe n’uwo barangirije urubanza.
Ibi abivugira ko iyo umunyamabanga nshingwabikorwa agiye kuburana bifatwa nk’aho atari mu kazi nyamara igikorwa yakoze yari ari mu kazi.
Ati “Ntashobora guhabwa amafaranga y’ubutumwa, niba bimusaba kurara ntashora gucumbikirwa n’akazi, ugasanga asa n’utereranywe n’urwego kandi yagombye kuba yunganirwa.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IBITEKEREZO BYATANZWE N’ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’IMIRENGE BIRUMVIKANA GUSA NANONE GUHA ETAT CIVIL INSHINGANO YO KURANGIZA IMANZA N’AKAZI ABA AFITE NUMVA BYABA ARI UKUMUGORA CYANE