Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe burundu

Mu itangazo inyujije ku rubuga rwa twitter, Guverinoma y’u Rwanda imaze kuvuga ko yamenye amakuru avuga ko abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana biturutse ku kubura ibimenyetso.

Ni kenshi hirengagijwe ukuri maze hakaba amaperereza adafashije yo gucukumbura nyamara ari imikino ya politiki
Ni kenshi hirengagijwe ukuri maze hakaba amaperereza adafashije yo gucukumbura nyamara ari imikino ya politiki

Kuva 2006 abayobozi b’u Rwanda bagera ku icyenda batangiye gukurikiranwa muri uru rubanza rwarimo politiki, naho iby’iperereza bikaba byaramaze imyaka irenga 20.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera yagize ati “Twishimiye cyane iki cyemezo kije kirangiza igerageza rimaze imyaka igera kuri 20 rigamije kubangamira ubutabera ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi no gutuma abakoze Jenoside ndetse n’ababafashije bataryozwa ibyo bakoze”.

Itangazo rya Guverinoma ku ihagarikwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimanahttps://www.kigalitoday.com/inkuru-...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ndege yatesheje abantu benshi umutwe.Niba koko bashaka ko ukuri nyakuri kumenyekana,nibabwire UN ishyireho International Inquiry Team nk’iyo bashyizeho kubera urupfu rwa Rafik Hariri,prime minister of Lebanon.Maze urebe ko badafata vuba uwayihanuye.Ariko nubwo abantu byabananiye,Imana yo izi neza uwayihanuye kandi izamuhanisha igihano kibi kurusha ibindi.Nukuvuga ko napfa atazazuka.Nicyo gihano izaha abanyabyaha bose,barimo abicanyi,abajura,abasambanyi,abarenganya abandi,etc...

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 25-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka