
Robert Mugabe uzwi nka ’Bob’ yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri bavukana
Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rufashe uwo mwanzuro nyuma y’uko yari ategereje icyemezo ku ifungwa cyangwa ifungurwa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018.
Mugabe akurikiranyweho gusambanya abavandimwe babiri umwe ufite imyaka 17, n’undi ufite imyaka 19 ari we yateye inda agashakisha uburyo bwo kuyikuramo.
Robert Mugabe n’abo bareganwa babiri b’abaganga ari bo Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, b’inzobereye mu kuvura indwara z’abagore, ntibigeze bagaragara ku cyicaro cy’Urukiko.
Ohereza igitekerezo
|