Umwambaro w’umu “avoka” si uwo gutuma yitwara nabi - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonston Busingye yasabye abakora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko bazwi nk’aba Avoka kutarangwa n’umwambaro wabo gusa,ahubwo bakaba abo gufasha ababiyambaje mu mategeko no kunganira mu gutanga ubutabera.

Minisitiri Busingye yasabye aba avoka kudakoresha nabi ububasha bwabo
Minisitiri Busingye yasabye aba avoka kudakoresha nabi ububasha bwabo

Yabivugiye mu nama y’inteko rusange y’urugaga rw’abavoka mu Rwanda,yateranye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018.

Ni inama yareberaga hamwe ibyagezweho n’uru rugaga muri uyu mwaka wa 2018.Bimwe mubyo uru rugaga rwishimira harimo kuba ubufasha baha abaturage mu nkiko bwiyongereye,ndetse no kuba hari aba avoka bafasha abaturage batagendereye gukorera amafaranga gusa.

Uru rugaga kandi rwanafashije urukiko rw’ubujurire kugabanya ibirarane by’imanza rwari rufite,aho buri kwezi urugaga rw’abavoka rukemura imanza zirenga 100.

Bamwe mu bavoka ariko banenzwe kwitwaza umwambaro ubaranga bakagira imyitwarire mibi irimo no kurya ruswa bigatuma babogama mu kunganira ababiyambaje.

Me Julien Kavaruganda ukuriye urugaga rw'abavoka
Me Julien Kavaruganda ukuriye urugaga rw’abavoka

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonston Busingye yasabye aba bavoka kwirinda ayo makosa,ahubwo bakaba abantu bafasha ababiyambaje mu nkiko,no gufasha inkiko n’izindi nzego z’ubucamanza mu gutanga ubutabera.

Yagize ati:”Umwambaro wacu ni uduhesha icyubahiro,ni purake yacu iyo dutanbuka baratumenya,ariko si ugutuma abantu bitwara nabi.

Ubu avoka bwacu ni icyo dufasha abatwiyambaje,ndetse icyo gihe tukaba dufashije inkiko n’izindi nzego z’ubucamanza cyane cyane ndetse n’izindi zose imirimo yacu igirana isano nazo”.

Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu rwanda Me Julien Kavaruganda avuga ko abavoka batatira inshingano zabo badakwiye kwitwa abavoka,ko ndetse bene uwo adakenewe mu muri uru rugaga mu mwaka utaha wa 2019.

Ati:”Nk’umu avoka waba warafungiwe ruswa,ugendera ku mwambaro afite akaba umukomisiyoneri aho kuba umu avoka,uwo hano mu rugaga tumwita umukomisiyoneri si umu avoka.

Ni ukuvuga ngo umu avoka dukeneye muri 2019 ni uzi umwuga we,wunganira umuturage ku gihe kandi ku mafaranga bumvikanye”.

Minisitiri Busingye kandi yavuze ko uru rwego rukunze kunengwa ubushobozi buke,asaba abarurimo gufata iya mbere mu kugaragaza ko ibivugwa ataribyo.

Me Rushikama Justin we asanga imikorere y’umwavoka ariyo yonyine ishobora kumugaragaza nk’umunyamwuga.

Ati:”Twe duharanira ko umu avoka agomba gukora mu bunyamwuga,ubwo ni ukuvuga uburyo agaragara n’uburyo agirirwa ikizere n’abamugana.Kandi icyo kizere nta handi kiva,ni mu mikorere ye ubwe”.

Kuva mu 1997 uru rugaga rutangira rwavuye ku bavoka 37 ubu bageze ku bantu basaga 1200,hakaba n’abasaga 80 bamaze kwiyandikisha,ndetse banakoze ikizamini baranagitsinda bakaba bategereje kurahira.

Abavoka 5 bakurikiranweho ibyaha bya ruswa,3 muri bo bahamijwe ibyaha baranabihanirwa.Urugaga kandi ruvuga ko hari abakurikiranwe bakaba abere.Hari kandi n’abandi 4 bakurikiranweho ubunyangamugayo buke birukanwe mu rugaga rw’abavoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka