Urubanza rwa Mugabe Robert ’Bob’ rusubitswe ataburanye

Urubanza rwa Robert Mugabe (Bob), ukurikiranyweho gusambanya abavandimwe babiri barimo utaruzuza imyaka y’ubukure, rusubitswe ataburanye rwimurirwa tariki 2 Ukwakira 2018.

Mugabe Robert (Bob) akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana
Mugabe Robert (Bob) akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Robert Mugabe asaba ko uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa Kagarama rusubikwa, yavuze ko Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rutamuhaye umwanya wo kubonana n’umwunganira mu mategeko ngo baganire ku byaha aregwa.

Ibi byashimangiwe n’umwunganira mu mategeko, wavuze ko koko atahawe umwanya wo kubonana n’umukiriya we, kugira ngo baganire ku byaha ashinjwa, asaba ko urubanza rusubikwa bakitegura neza kuburana.

Ubushinjacyaha butishimiye ubusabe bwa Mugabe Robert n’umwunganira mu mategeko, bwatangaje ko aya ari amayeri yo gutinza urubanza gusa, basaba urukiko kubyima agaciro urubanza rukaba.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwanzuye ko Mugabe afite uburenganzira bwo kuganira byimbitse n’umwunganira ku byaha aregwa, rwanzura ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 2 Ukwakira 2018.

Mugabe akurikiranyweho gusambanya abavandimwe babiri umwe w’imyaka 17, n’undi w’imyaka 19 yateye inda agashakisha uburyo bwo kuyikuramo.

Mu rubanza rw’uyu munsi hakaba hanagaragayemo abagabo babiri barimo Rurangwa Emmanuel na Karegeya Byambu Adolphe.

Aba bagabo bareganwa na mugabe ngo ni abaganga bakurikiranyweho gutanga imiti yari igiye gukoreshwa mu gukuramo inda y’umwe mu bakobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwose abo baganga ndumva bazira ubusa

kabutindi ruganzu yanditse ku itariki ya: 27-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka