Burera: Gitifu wa Kinoni akurikiranyweho ruswa

Uwamahoro Julienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000 Frw) y’u Rwanda.

Akarere ka Burera gaherereye mu Majyaruguru y'igihugu
Akarere ka Burera gaherereye mu Majyaruguru y’igihugu

Yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, nyuma yo guhabwa ayo mafaranga n’umuturage yari yemereye serivisi.

Mbabazi Modeste umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha (RIB), yatangarije Kigali Today ko iperereza rigikomeje.

Yakomeje ati “Kugira ngo umuturage aze gusaba serivisi afitiye uburenganzira hanyuma umuyobozi wakabaye amufasha akazimuha akabanza kumusaba ikiguzi cyayo, kugira ngo abone ayo abanza gushyira mu mufuka. Ubwo nta bunyangamugayo burimo, ni ugutana kuko Service zitangwa n’inzego z’ubuyobozi ntizigurishwa."

Ngo iyo ruswa yayihawe n’umuturage kugira ngo adasenyerwa inzu yari yarubatse mu buryo butemewe n’amategeko.

Aya makuru turakomeza tuyabakurikiranire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka