Nyamasheke: Akarere karashinjwa kwambura rwiyemezamirimo miliyoni 75

Sosiyete y’ubwubatsi yitwa SOCODIF Ltd iravuga ko yakoze imirimo yo gutunganya umuhanda Hanika – Peru-Cyivugiza mu Karere ka Nyamasheke, none akarere kakaba karanze kuyishyura.

Uyu muhanda wakozwe na SOCODIF Ltd, Akarere ka Nyamasheke karayishyura
Uyu muhanda wakozwe na SOCODIF Ltd, Akarere ka Nyamasheke karayishyura

Sosiyete SOCODIF Ltd yatsindiye isoko ryo gutunganya umuhanda Hanika – peru –Cyivugiza, ureshya n’ibirometero 18 na metero 300 muri 2014.

Icyo gihe yakoraga imirimo yo gukora umuhanda no kumenamo itaka bita "laterite".

Iyo mirimo yarayikoze irayirangiza ndetse iranayishyurwa.

Muri uko gukora umuhanda ariko, hari indi sosiyete yari yaratsindiye imirimo yo gukora imiferege n’ibiraro muri uwo muhanda, ariko iyo mirimo iza kuyinanira.

Imaze kunanirwa gukora imirimo yatsindiye, yagiranye amasezerano na SOCODIF kugira ngo ikomereze aho yari igejeje, irabikora iranabirangiza.

Nyuma yo kurangiza iyo mirimo, SOCODIF Ltd ivuga ko habayeho ikibazo cyo kutishyurwa, yitabaza inkiko ndetse itsindira kwishyurwa miliyoni 65, hiyongeyeho indishyi za miliyoni 10 yose akaba miliyoni 75.

SOCODIF yakomeje isoko ry'abananiwe gukora ibiraro n'imiferege irabirangiza ariko akarere kanga kuyishyura
SOCODIF yakomeje isoko ry’abananiwe gukora ibiraro n’imiferege irabirangiza ariko akarere kanga kuyishyura

Umuyobozi wa SOCODIF Ltd Bagede Jean Marie Vianney, avuga ko kuva batsindira ayo mafaranga kugeza ubu, batarayishyurwa bikaba byarabashyize mu bihombo birimo no kunanirwa kwishyura bamwe mu bakozi babo.

Agira ati: ”Guhera icyo gihe muri 2015 tumara gutsinda, twarategereje kugeza n’ubu ntibaratwishyura. Hari abantu dufitiye amadeni, ndetse n’uwari umuyobozi wacu hari abantu bamufatiriye imodoka, na n’ubu turacyabafitiye amafaranga ”.

Uwo muyobozi kandi avuga ko hari ubwo akarere kigeze kwemera ko kagiye kubishyura, ariko bagasabwa gutangamo miliyoni 10 mu yo bari kwishyurwa, ibintu bo bafashe nko gutanga ruswa maze bakanga kuyatanga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien we avugana na Kigali Today, yabanje kuvuga ko nta mwenda ako karere kabereyemo socodif, kuko ngo amasezerano yo gukora iyo mirimo yabaye hagati ya ba rwiyemezamirimo babiri, akarere katabizi.

Ati:”Twe nta mwenda dufitiye SOCODIF Ltd, keretse ibyabaye mu manza. Icyo nsigaje kureba ni imyanzuro y’urubanza. Niba hari icyo batsindiye, icyo ntabwo nakwirirwa ngihakana ni itegeko”.

Nyamara ariko ubuyobozi bwa SOCODIF Ltd buvuga ko ayo masezerano yakozwe ubuyobozi bw’akarere buhagarariwe.

Mu yindi mvugo y’umuyobozi w’akarere ariko, hanumvikanamo ko akarere kabizi ko gafitiye umwenda SOCODIF Ltd, ariko akavuga ko kadashobora kuwishyura kubera ibyo yise guhindagura ubuyobozi kwa sosiyete.

Ati:”Iyo twishyura twishyura umuntu ku bintu yashyize muri DAO(mu isoko). Aho tumwishyurira ni aho yanditse akanasinya. Ariko iyo abantu bahinduye abasinyateri, bagahindura ibyangombwa, ubwo ntibiba bikiri ibyacu, bijya mu nkiko zigafata icyemezo”.

Urukiko rwemeje ko Akarere ka Nyamasheke katsinzwe ariko kangabkwishyura
Urukiko rwemeje ko Akarere ka Nyamasheke katsinzwe ariko kangabkwishyura

Bagede Jean Marie Vianney uyobora SOCODIF Ltd, ubu avuga ko ibyo guhindura ubuyobozi ntaho bihuriye no kutishyurwa kwabo, kuko hishyuza sosiyete hatishyuza umuntu ku giti cye.

Icyo SOCODIF Ltd yifuza ngo ni uko yakwishyurwa amafaranga yakoreye, ndetse n’ayo yatsindiye nk’indishyi z’akababaro, nayo ikabasha kwigobotora mu bibazo irimo by’amadeni ndetse ikanakomeza ibikorwa byayo kuko bisa n’ibyadindiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwiyemezamirimo arahabona tu! Akarere nikamwishyure ariko ubanza azava ku ikofi y’aba bayobozi nkurikije uko njya mbyumva. Pole ku bayobizi ba Nyamasheke, zagara n’inshingano nyinshi, huti huti zibayo, gukoreshwa n’abazwi n’abatazwi, icyoba mu byemezo nibyo bituma abayobozi bashiduka bari tord nk’uko kose! Mwihangane bayobozi beza wasanga ukwishyuza gutyo nawe ari umupagasi wa kibamba runaka kdi agahindukira akaba ari nawe ugushinja uburangare , iyo bayita political science!

prophete yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

none ko meya avuga ko bahinduye ubuyobozi niyihereho niwe wayoboraga icyo gihe nibarizaga naveho agarure uwayoboraga amusobanurire

Alex yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

Ko numva se ahubwo hajemo ruswa nyinshi! Ahaa Ababishinzwe nibakurikirane icyo kibazo kabisa kuko abantu ntibagakora nibigera mukwishyurwa hazamo ibibazo bya ruswa.

Ntakirutimana pier yanditse ku itariki ya: 30-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka