Abakoreye Jenoside i Ntarama basabye imbabazi

Abagororwa 20 bafungiwe muri gereza ya Bugesera barasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rw’i Ntarama by’umwihariko.

Kuri uyu wa kane, abagororwa 20 bemeye icyaha cya Jenoside banasaba imbabazi imiryango biciye ababo mu karere ka Bugesera
Kuri uyu wa kane, abagororwa 20 bemeye icyaha cya Jenoside banasaba imbabazi imiryango biciye ababo mu karere ka Bugesera

Aba bagororwa basabye imbabazi kuri uyu wa kane babifashijwemo n’Umuryango w’isanamitima no kunga Abanyarwanda bishe hamwe n’abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi "Prison Fellowship”.

Uwitwa Mukumira Innocent wari umushumba w’Itorero Ishyirahamwe ry’Abakristu mu Rwanda yasabye imbabazi imiryango y’abo yiciye barimo Gakanuye Francois yiciye mushiki we, Nyirandegeya Verediyana na Mumararungu.

Yagize ati “Abo bose nabiciye hariya ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi hamwe n’abandi bose baguye kuri urwo rusengero, bari benshi cyane, twabatabye mu cyobo cyari hafi aho”.

Uwitwa Hategekimana Fabien wari mu mutwe ushinzwe inyubako za gisirikare mu ngabo za EX-FAR, avuga ko yakoresheje ubwo bubasha mu kwica abantu benshi, cyane cyane mu murenge wa Ntarama.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera hashyinguwe imibiri y'Abatutsi basaga 5,700
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera hashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga 5,700

Hategekimana na bagenzi be bafunganywe muri gereza ya Bugesera basabye imbabazi mu ruhame, aho agira ati ”Twebwe imfungwa muduheruka kera twarabaye inyamaswa”.

“Ibi nari narabisabye Imana nti ‘Mana umfashe nzakandagire ku murenge wa Ntarama nsabe imbabazi abacitse ku icumu n’abaturage muri rusange.”

Ku rundi ruhande, bamwe mu batanze imbabazi barimo umubyeyi Mukazitoni Thacienne wiciwe umugabo n’uwitwa Twagirumukiza Eulade, avuga ko yari yarabuze umubiri w’umugabo we, ariko ngo yatuje nyuma y’uko Twagirumukiza amusabye imbabazi anamubwira ko ari we wamwiciye abe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) rwishimira ko iyi gahunda yo gusaba imbabazi kw’imfungwa ituma uwakoze icyaha agubwa neza, ariko ko umubare w’abemera icyaha bagasaba imbabazi ukiri muto.

bamwe mu bakoze Jenoside basabanye n'abo biciye nyuma y'uko bahawe imbabazi
bamwe mu bakoze Jenoside basabanye n’abo biciye nyuma y’uko bahawe imbabazi

Mu myaka 23 Umuryango ‘Prison Fellowship’ umaze ushinzwe, abagororwa 4,174(15%) muri 27, 825(bari hose mu magereza) ni bo bamaze kwihana no gusaba imbabazi.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba asaba uyu muryango kongera imbaraga no gukora ubuvugizi kugira ngo imfungwa nyinshi zigerweho.

Umuyobozi w’Umuryango ‘Rwanda Prison Fellowship’ akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana avuga ko bazajya kwigisha mu magereza hose n’ahandi mu gihe babiboneye ubushobozi.

Ntaho iki gikorwa cyo gusaba imbabazi no kwemera icyaha cya Jenoside gihuriye no guhita umuntu akurwa muri gereza, nk’uko ababishinzwe bakomeza kubisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka