Paris - Sosthène Munyemana ukurikiranyweho Jenoside agiye kwitaba urukiko

Umucamanza wo mu rukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa ushinzwe idosiye y’Umunyarwanda Sosthène Munyemana, yemeje ko agezwa imbere y’ubutabera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho.

Urukiko mpanabyaha rw'i Paris mu Bufaransa aho Sosthène Munyemana azisobanurira
Urukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa aho Sosthène Munyemana azisobanurira

Hari hashize imyaka 24 ubushinjacyaha bugerageza uko Munyemana yaryozwa ibyaha ashinjwa ariko inkiko zo mu Bufaransa zigakomeza kumugira umwere. Kuri ubu umucamanza umukurikirana yemeje ko hari ubuhamya bugaragaza ko akwiye kwisobanura ku byaha ashinjwa.

Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira ko abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) ihagarariwe n’Umufaransa Alain Gauthier, yakomeje kugaragaza ko itishimiye kuba Munyemana atagezwa imbere y’ubutabera.

Mu itangazo yashize ahagaragara, Alain Gauthier yatangaje ko nyuma y’uko ubusabe bwabo bwumviswe ubu bagiye gukurikirana dosiye y’undi Munyarwanda witwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Peregitura ya Gikongoro. Uwo nawe akurikiranywe kuva mu 2.000 ariko ubutabera ntacyo buranzura ku itabwa muri yombi rye.

Tariki 29 Werurwe 2019 kandi hategerejwe urundi rubanza rw’uwitwa Claude Muhayimana nawe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Bose bagiye bamenyekana binyuze mu bikorwa byo gutunga agatoki bikorwa na CPCR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka