Diane Rwigara na nyina barekuwe by’agateganyo

Urukiko rukuru rwa Kimihurura rurekuye by’agateganyo Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara, nyuma y’igihe kigera ku mwaka bafunzwe.

Adeline Rwigara (ibumoso) n'umukobwa we Diane Rwigara
Adeline Rwigara (ibumoso) n’umukobwa we Diane Rwigara

Umucamanza wabafunguye by’agateganyo yabategetse ko batemerewe kurenga imbibi z’Umujyi wa Kigali, ariko bakaba babikora ari uko babyemerewe n’umushinjacyaha ukurikirana dosiye yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2018, nibwo bari bagarutse mu rukiko gusomerwa umwanzuro ku busabe bwabo bw’ifungurwa ry’agateganyo.

Diane Rwigara yashinjwaga gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ariko we n’umuvandimwe n’umubyeyi wabo bahuriraga ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi nyina wabo we yari yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Impungenge ubushinjacyaha bwari bwaravuze, urukiko rwasanze zitakiriho. Impungenge ya mbere yari uko yakwica iperereza, urukiko rukaba rwarasanze iperereza ryararangiye.

Impungenge ya kabiri yari uko batoroka igihugu, urukiko rusuzumye rusanga ngo nta gipimo gihari cyerekana uwatoroka n’utatoroka igihugu.

Indi mpamvu ya gatatu ubushinjacyaha bwari bwatanze yari uko abaregwa bashobora guhura bakagambana ibyo baziregura mu gihe cy’urubanza.

Kuri iyo ngingo urukiko rwavuze ko byemewe ko abantu bahinjwa icyaha kimwe bahura bakaganira uko bakwiregura.

Anne Rwigara, murumuna wa Diane Rwigara kimwe n’abandi bo mu muryango wabo n’inshuti zabo, bavuze ko bishimiye icyemezo cy’urukiko, ko ubutabera bw’u Rwanda bukora neza, bakanashimira Imana kuba abantu babo barekuwe.

Ingabire Umuhoza Victoire, umunyapolitiki na we wari umaze iminsi afunze akaba yararekuwe n’imbabazi za Perezida wa Repuburika, yishimiye cyane irekurwa rya Diane Rwigara na nyina, akavuga ko afite ikizere ko n’abandi banyapolitiki bagifunze bazarekurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza ko barekuwe babishimire Imana. ariko njye nabagira Imana yo kwiyegurira Imana aho kwiyegurira kujya muri politike kuko ntawukeza abami babiri bahitemo Yesu no kwicishabugufi mwe cg bahitemo gukomeza guharanira icyubahiro cy’isi ariko niba bashimira Imana ko yabarekuye bumvire Imana zayo

eric yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

ni byiza ko barekuwe babishimire Imana. ariko njye nabagira Imana yo kwiyegurira Imana aho kwiyegurira kujya muri politike kuko ntawukeza abami babiri bahitemo Yesu no kwicishabugufi mwe cg bahitemo gukomeza guharanira icyubahiro cy’isi ariko niba bashimira Imana ko yabarekuye bumvire Imana zayo

Nsengiyumva j DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 7-10-2018  →  Musubize

Imana ishimbwe ko barekuwe.

Claude yanditse ku itariki ya: 5-10-2018  →  Musubize

Imana ishimwe ko uyu mubyeyi n’umukobwa we babonye agahenge bakava mu gihome.

Mukunzi yanditse ku itariki ya: 5-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka