Yabitangaje ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018.
Perezida Kagame yavuze ko guverinoma idapfa gushyira abagore benshi mu buyobozi kugira ngo imibare y’iyongere, ahuwbo ko biba bifite aho bihuriye ko ari bo bagira uruhare runini mu gukemura ibibazo bagenzi babo bahura nabyo cyane cyane ihohoterwa.
Yagize ati "Niba hari ibibazo by’umwihariko bireba abakobwa n’abagore, iyo abakobwa n’abagore bagiye mu nzego z’ubuyobozi umubare wiyongereye, bahawe ibikoresho byose bikenewe, mwabikoresheje mugahindura (ibibazo bagenzi banyu bahura nabyo)."
Yavuze ko bitabujije ko n’abagabo badakwiye kumva ko badafitei izo nshingano. Yavuze ko bikwiye gukorwa mu bufatanye ku mpande zombi.
Mu Mwaka w’Ubucamanza ushize wa 2017/18, imanza zagejejwe mu nkiko zose zigera kuri 63,360, muri zo, 65% zari imanza nshinjabyaha.
Urwego rw’Abunzi narwo rwakomeje kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’urwego rw’ubucamanza, Perezida Kagame yasabye ko urwo rwego rwakoreshwa cyane mu kurangiza ibibazo hagati y’abaturage
Mu birego 13,919 byagejejwe ku Bunzi, ibigera kuri 11,861 bingana na 85% byakemutse bitagombye kugezwa mu nkiko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|