Diane Rwigara na Nyina basabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwasabiye Mukangemanyi Adeline n’umukobwa we Diane Rwigara igihano cy’imyaka 22 y’igifungo.

Dianne Rwigara na Nyina mu rukiko rukuru kuri uyu wa Gatatu
Dianne Rwigara na Nyina mu rukiko rukuru kuri uyu wa Gatatu

Babisabiwe mu rubanza rwabo rwaburanishwaga mu mizi kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, rwaberaga mu rukiko rukuru ruherereye ku kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline, baherutse kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’uko imbogamizi ubushinjacyaha bwagaragazaga zatuma baburana bafunze, ziteshejwe agaciro n’urwo rukiko tariki ya 5 Ukwakira 2018.

Diane Rwigara ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Hejuru y’icyaha ahuriyeho n’umukobwa we, Adeline Mukangemanyi yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, akazanatanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Mukangemanyi we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku cyaha cyo guteza imvururu n’icyo gukurura amacakubiri ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bandi bareganwa barimo Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond na Jean Paul Turayishimiye, nubwo batagaragaye mu rubanza kuko batari mu Rwanda, basabiwe gufungwa imyaka 15.

Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Mukangemanyi yatangiye amushinjura ku byaha aregwa byo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, ndetse no gukurura amacakubiri.

Yavuze ko ubushinjacyaha bubishingira ku majwi yafashwe n’ubugenzacyaha mu iperereza, aho Mukangemanyi Adeline, yumvikana aganira n’abantu.

Kuri ibi byaha, Me Gashabana avuga ko itegeko ririho ubu rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wagikoreye mu ruhame.

Kuri iyi ngingo avuga ko iki cyaha cyahama uwo yunganira aramutse yaravugiye aya magambo mu ruhame, hifashishijwe imbwirwaruhame, inyandiko cyangwa amashusho.

Diane Rwigara mu kwiregura ku byaha aregwa bikubiye mu magambo yavugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru atangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu yavuze ko ibi biganiro bitagombye kugira icyaha, kuko yabikoze mu rwego rwa politiki.

Ku kuba yaravuze ko ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bayoboye; yavuze ko ari byo kandi abifitiye ibimenyetso anemeza ko a+tari na we wenyine ubivuga kuko hari n’ibitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda byabyanditse.

Ibyo kuvuga ko hari abantu bicwa abandi bakaburirwa irengero ntihagire iperereza rikorwa, yabishimangiye anatanga ingero zirimo se umubyara Assinapol Rwigara na Dr Emmanuel Gasakure.

Ku byo gukoresha impapuro mpimbano zigaragaraho imikono y’abantu bapfuye, yabihakanye avuga ko ari ibihimbano.

Yavuze ko abo bantu batatu ubushinjacyaha buvuga ko bapfuye, babiri bariho, akavuga ko ibyo Komisiyo y’Amatora yamukoreye bidatunguranye ngo dore ko ayifata nk’intumwa ya Leta.

Biteganijwe ko urwo rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

african nihatari

renovat yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

nihatari ubutungane bwa africa y ubuseruko

renovat yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka