Bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Mukandabasanze Dorothée w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Renga, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu undi umwe agabanyirizwa ibihano.
Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege aratangaza ko imanza zigera kuri 60 zirebana na ruswa ziri mu nkiko zizaburanishwa zikarangirana n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo bari bamaranye igihe ibibazo bavuga ko bishingiye ku karengane ngo barishimira uburyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015 Urwego Igihugu rw’Umuvunyi rwabibakemuriye.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwari rwimuriye imirimo yarwo mu Mudugudu wa Cyenjojo, Akagari ka Cyenjojo, Umurenge wa Rwempasha, ku wa 04/02/2015 rwakatiye Ntambara Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica atemaguye sebuja yaragiriraga inka.
Urukiko rukuru, urugereko rwa Rusizi rwanze ubujurire bwa Nzeyimana Oscar wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na bagenzi be ku cyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bafatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwimuriye imirimo yarwo mu Murenge wa Karama, rwahamije Habanabakize Cedric icyaha cyo kwihekura rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu, kuwa 27/01/2015.
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven na bagenzi be batatu, bakurikiranweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batandatu mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango rwagombaga kuburanishwa kuwa 27/01/2015 rwarasubitswe.
Urubanza ubushinjacyaha buregamo Col Byabagamba Tom, Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank hamwe na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois rwagombaga kuburanishwa mu mizo kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015 rwasubitswe.
Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwarekuye by’agateganyo umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Nyamasheke, Habiyambere Enode n’umubaruramari we, Nsengimana Theophile kuwa kane tariki ya 22/01/2014.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 abapolisi babiri bishe umukozi wa Transparency international Rwanda witwaga Makonene Gustave tariki ya 18/7/2013 bamuhoye kubabuza gukora ubucuruzi bwa magendu bakoranaga n’abanyekongo.
Ubushinjacyaha burasabira umugabo witwa Habanabakize Cedric guhanishwa igifungo cya burundu kubera icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho.
Abantu batanu bari basigaye kumvwa mu rubanza ruburanishwamo abantu 16 bakekwa ho gukorana n’umutwe wa FDLR bahawe umwanya wo kwiregurwa mu rubanza rubera mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, kuwa kabiri tariki 20/01/2015.
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahamije Munyaneza Theogene na Siborurema ibyaha bibiri bari bakurikiranyweho byo gusambanya no kwica umukobwa witwaga Nikuze Xaverina, rukatira Munyaneza igihano cy’igifungo cya burundu na ho Siborurema ahabwa igihano cy’igifungo cy’ imyaka 22.
Ngirabega Emmanuel, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 22 abereye umuyobozi no kumushora mu buraya, akaba yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuwa 20/01/2015.
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuri uyu wa 19 Mutarama 2014, rwategetse ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, arekurwa akazakomeza kuburana ari hanze.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije abagabo bane icyaha cyo gusambanya no kuba ikitso cyo gusambanya abana hanishwa igifungo cy’imyaka 10 buri wese, mu gihe umwana wareganwaga nabo we yahamijwe icyaha cyo gucuruza abana no kubashora mu buraya ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usitse n’amande ya miliyoni imwe.
Abafungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi baremeza ko nta kibazo cy’ubutabera n’imibereho myiza bafite, nk’uko babitangarije Minisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fazil Harerimana mu ruzinduko yahagiriye kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, uwahoze ari umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile ndetse n’abakozi bako babiri.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije abantu 9 icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda 275.115.600 mu kigo cy’imari iciriritse Duterimbere IMF, ishami rya Nyagatare, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kuwa 16/01/2015.
Kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwatangiye kuburanisha urubanza rw’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, n’abandi batatu bareganwa bari abakozi mu Kigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA).
Bamwe mu bunganira abantu mu mategeko batangiye gusaba ubutabera bw’u Rwanda gutekereza uburyo bwo korohereza abantu basanzwe bazwiho ubunyangamugayo, aho guhita babafunga iminsi 30 mu gihe bakekwaho icyaha ahubwo bakishyura ingwate.
Umugabo witwa Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu cyumweru gishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile n’abandi bakozi b’Akarere ka Rusizi batatu bahakanye ibyaha baregwa byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Abasore babiri bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu no kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Nikuze Xaverina, kuri uyu wa kabiri tariki 13/01/2015 baburanishirijwe aho bakoreye icyaha, ubushinjacyaha bubasabira igifungo cya burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile hamwe n’abandi bakozi batatu bo ku karere bitabye urukiko kuwa 12/01/2015 baburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Abanyeshuli bashya baje kwiga mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) muri uyu mwaka wa 2015 bijeje ko bazahava ari abanyamwuga ba nyabo mu mategeko.
Umugabo witwa Nzamuranga Jean wavutse mu 1946 utuye mu Mudugudu wa Rutaragwe mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yasabiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo nyuma yo gushinjwa gutema umugore we n’umuhoro.
Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze umusore witwa Hafashimana Edison iminsi 30 mu gihe ategereje kuzaburana mu mizi.
Mu rubanza ruregwamo abagabo bane bashinjwa kwica umugore nyuma yo kumusambanya, ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu nyuma y’uko umwe muri bo yemeye ko ari bo bakoze icyo cyaha.
Nyuma y’urubanza rw’abantu 14 bashinjwa gukorana na FDLR, mu karere ka Musanze hatangiye urundi rubanza rw’abantu 16 nabo bashinjwa gukorana na FDLR no kwinjiza imbunda mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.