Rusizi: Umusirikare wafashe umwana ku ngufu yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu, urukiko rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu isaga miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda Private Habakwitonda Apollinaire, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) washinjwaga gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ku ngufu akanamutera inda itifuzwa.

Nyuma yo guhamwa n’uruhurirane rw’ibyaha bibiri yari akurikiranywaho byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 akanamutera inda no gucika igisirikare, dore ko nawe ubwe adahakana ibyo aregwa, Private Habakwitonda yakatiwe imyaka 10 y’igifungo ndetse inteko iburanisha yari iyobowe na Capitaine Charles Sumanyi itangaza ko ahise yamburwa n’impeta zose za gisirikare nk’uko biteganywa n’itegeko.

Private Habakwitonda yakoze ibyo byaha byamuhamye mu mwaka ushize wa 2014, hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi.

Ababyeyi b’uyu mwana wahohotewe kimwe n’abaturage bakurikiranye uru rubanza rwaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe bavuga ko igihano cyahawe uyu musirikare kimukwiriye, ariko ngo baracyahangayikishijwe n’imibereho y’umwana uzavuka ku mukobwa wabo watewe inda n’uyu musirikare kuko batazi icyerekezo cy’umuryango we ndetse n’ubuzima bwe, dore ko uyu mwana watewe inda nawe atishoboye ubwe.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, Me Nkongoli wakurikiraniye hafi uru rubanza, yavuze ko bazakurikirana ivuka ry’umwana uzabyarwa n’uyu mukobwa watewe inda n’umusirikare kugira ngo se amwiyandikisheho nk’umwana we bityo azabashe kugira uburenganzira ku mitungo ya se.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Kuki Iyonda Itaba Iyundi Murebe Igihe Baryamaniye Nigihe Inda Imaze Mwifashishe Muganga Harigihe Yaba Arengana Ntawamenya

Juvenak Ruhasha yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Kuki Mwamuhanye Imyaka Mike? Yamuteye Inda Uwo Mukobwa Niba Yari Umunyeshuri Yamutesheje Ishuri

Juvenak Ruhasha yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ese mugirango abakobwa bikigihe baroroshye ubwose muremeza Ko ariwe warumubanje cg nubundi yari yarabaye umugore kera

claude yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

abashinzwe amategeko badusobanurire iwasambanyije kugahato umwana utagejeje kumyaka 18 ahanishwaki? niba mbyibukaneza iyomyaka yakatiwe nimike.

arias yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

kuki abashinzwe umutekano bawica bagahanwa gake. ariko iyo aba UMWARIMU ngo bibe burundu yakato. ibi ntibyaba ubusumbane mubaturage?

alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ararengana kandi abyiyemerera ahubwo kubera ko abyemera baba bamukatiye Mike akaza akajya atanga indezo yo kurera uwo mwana

kaka yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

UWOMUSIRIKARE ARARENGANA KUKO ABAKOBWA BIKIGIHE NABATEKAMUTWE

JO yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka