Nyagatare: Umurezi akurikiranyweho gusambanya no gushora umunyeshuri mu buraya

Ngirabega Emmanuel, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 22 abereye umuyobozi no kumushora mu buraya, akaba yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuwa 20/01/2015.

Ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bushinja uyu murezi ni ubuhamya bw’uyu munyeshuri wabwiye ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ko yasambanyijwe n’uyu murezi mu mwaka wa 2013 amukuye iwabo mu rugo akajya kumusambanyiriza iwe.

Ikindi ngo ni uko uyu munyeshuri yashinje uyu murezi kumwohereza ku wundi muntu witwa Gatera Moses utuye munsi y’ikigo yigaho nawe akamusambanya, hari saa yine kuwa 22/05/2014, akamuha telefone igendanwa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6.

Hari kandi ubuhamya bw’umutangabuhamya nawe w’umunyeshuri wemereye ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ko yiboneye uyu munyeshuri wasambanijwe yaka mugenzi telefone ngo ahamagare uwagombaga kumusambanya nyuma yo guhabwa uruhushya n’uyu muyobozi.

Uyu mutangabuhamya kandi ngo yiyumviye ubwe uyu Ngirabega ahamagara umugabo yari amaze koherereza umunyeshuri, amubaza niba yamugezeho ndetse anamuteguza ko azagura.

Urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare ruzasoma uru rubanza tariki ya 05/03/2015.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare ruzasoma uru rubanza tariki ya 05/03/2015.

Hari kandi undi mutangabuhamya nawe w’umunyeshuri wemereye izi nzego zombi ko we ubwe yibwiriwe n’uwasambanijwe ko afite umugabo ubimukorera kandi yamuhawe na mwarimu ndetse ngo akaba rimwe yaramutije telefone bakavuganiraho.

Ngirabega ushinjwa iki cyaha we yahakanye ibivugwa n’ubushinjacyaha byose ndetse yemeza ko ari ibihimbano. Ngo ntiyigeze agera iwabo w’uyu mwana kandi n’uvugwa ko yasambanyaga uyu munyeshuri ariwe ubigizemo uruhare ngo ntamuzi.

Kuba yaratanze uruhushya byo ngo yarabikoze ariko ngo uyu munyeshuri yari yamubwiye ko agiye kwivuza kuko ngo yari amubwiye ko arwaye.

Aha akaba yasabye urukiko ko rwasaba ubushinjacyaha bukagaragaza uruhererekane rw’ibyakorewe kuri telefone ye ndetse no kugaragaza uyu bivugwa ko yamwoherereje umunyeshuri wo gusambanya.

Yashimangiye ko n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko yashoye umwana mu buraya atari byo kuko ngo uvugwa akuze afite imyaka 22 y’amavuko n’ubwo atigeze agirana nawe imishyikirano iyo ariyo yose.

Abajijwe icyo yaba apfa n’uyu munyeshuri wamushinje kumusambanya yarangiza akamushakira n’undi mugabo, uyu murezi yavuze ko akeka ko yabitewe n’uko yari amaze iminsi abahana we na bagenzi be kubera gutoroka ikigo mu masaha yo kwiga.

Yongeye ho ko nta mwarimu wabura icyo apfa n’umunyeshuri, akaba yasoje asaba urukiko kumugira umwere kuri iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwasoje busaba urukiko kwakira iki kirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze rugahanisha uyu murezi igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 no kwishyura amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Uru rubanza ruzasomwa ku itariki 05/03/2015.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntekereza ko abantu bagomba gufata ukuri nkuri. Nubwo uyumurezi yaba yarabikoze, uyumunyeshuri nawe afite ibyo yakagombye kubazwa hadakurikije amarangamutima. Uyumunyeshuri ni Mukuru bihagije, ibyo yakoraga byose yarabizi, kereka niba afite ubumuga bwomumutwe byo byakunvikana, ariko niba ari muzima nibareka kwitwaza umwarimu. Umuntu ashukwa nibimurimo, iyo batagufashe kugungufu, bakakurangira service ukayiruka inyuma iyo utarwaye mumutwe wakagombye kwirengera ingaruka zibyo wakoze. Nibyiza kwemera uruhare rwaburi muntu, abakobwa muzabamugaza nimubunvisha ko aribo bashukwa. Mbese ko atemereye abandi bamushutse? Nonese niba yarabemerye kuki bo atabareze kandi yarabemereye? Nibashyire mugaciro abakobwa bamenye ko nabo bafite igisubizo cyibibazo bibariho, ntabwo inkiko zishobora kugukuramo ubusambanyi nubwo bagufunga upfana irari. Uwo kudukiza ni umwe, ni Imana numutima wacu wisubiyeho.

Ineza yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka