Nyanza: Babiri bafashwe baha umupolisi ruswa baburanishirijwe aho icyaha cyakorewe

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije Munyangabe Chrysostome na Hishamunda François bafashwe baha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, kugira ngo harekurwe imodoka y’umwe muri bo yari yafashwe ipakiwemo ibiti by’imisheshe.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaburanishirije iki cyaha cya ruswa kuri sitade y’Akarere ka Nyanza tariki 19/02/2015 mu ruhame.

Mu iburanishwa ry’aba bagabo bombi nta n’umwe muri bo wemeye icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Me Nyirihirwe Hilaire wunganira Hishamunda François yavuze ko umukiriya we ari umwere kubera ko hagaragara kunyuranya mu mvugo ku mubare w’amafaranga yatanzwe nka Ruswa ubushinjacyaha bushingiraho bubashinja icyaha.

Uyu munyamategeko avuga ko kuba umukiriya we yarafatiwe ku kabari akaba ari naho hakorerwa inyandikomvugo yo kumufunga, byongeye ubugenzacyaha hakaba hari aho buvuga ko umupolisi yahawe ruswa y’ibihumbi 300 nyuma bukongera kuvuga ko bibeshye ahubwo basanze ari ibihumbi 381 harimo kunyuranya ku mvugo, bityo bikaba birengera umukiriya we.

Munyengabe Chrystome wari wakoreshejwe mu gutanga iyo ruswa ku mupolisi yizezwa na Hishamunda ko nibizacamo azagororerwa ibihumbi 100, umwunganira mu mategeko Me Ryangarirora Bonaventure yavuze ko nta nyungu umukiriya we yari afite mu gutanga iyo ruswa kuko imodoka yari yafashwe na polisi atari iye.

Abivuga agira ati “Nta nyungu umukirya wanjye yari abifitemo” hanyuma ubundi agasaba ko urukiko rwazagira ubushishozi maze rugaca urubanza rutabera.

Ibi ubushinjacyaha burega aba bagabo buhagarariwe na Bugirande Museruka John bwabyamaganye buvuga ko hari ibimenyetso simusiga byemeza ko hakozwe icyaha mu buryo bidashidikanwaho, n’ubwo abaregwa babihakana nkana bityo agasaba ko buri wese ahanishwa imyaka itandatu y’igifungo.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruraza gusoma umwanzuro kuri uru rubanza ku wa gatanu tariki 20/02/2015 mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana aho kubera kuri sitade ya Nyanza kuko hakekwa ko hashobora kuba hari imikino.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubucamanza bushishoze neza hatagira ubirenganiramo

kaca yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka