Rusizi:Abandi batandatu batawe muri yombi bashinjwa gukoresha nabi amafaranga ya VUP

Mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015, abarimu batandatu batawe muri yombi na Polisi mu Karere ka Nyamasheke baguwe gitumo ngo bakurikiranyweho gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko amafaranga ya VUP.

Amafaranga ya VUP ngo bakaba barayafashe mu buryo bw’inguzanyo hakoreshwejwe amatsinda kandi ngo batabyemerewe. Abo barium ngo bakoresheje amatsinda ya baringa kandi bakanatinda kwishyura kuri ubu ngo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe hagikorwa iperereza.

Aba barium bafunzwe mu gihe mu Murenge wa Bweyeye havugwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rasano, Nigure Valens, ngo weguye. N’ubwo ngo avuka ko yeguye ku giti cye, na we ngo arakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atandatu (3,600,000Rwf).

Abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze ndetse n’abarimu mu Karere ka Rusizi bakomeje gutabwa muri yombi bashinjwa kunyereza no gukoresha nabi amafaranga ya VUP ubundi agenewe gufasha abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Ibi byaha ngo bikaba bikorwa ahanini bahimba amatsinda ya baringa kugira ngo bahabwa inguzanyo za VUP.

Muri ako Karere kandi, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwategetse ko abayobozi umunani bo mu Murenge wa Nyakarenze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa bane b’utugari, abakozi babiri bashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugari ndetse n’umukozi ushinzwe ubworozi n’ushinzwe ubuhinzi muri uwo murenge, bafungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza amafaranga ya VUP.

Nk’uko urukiko rwabigaragaje mu gihe hategerejwe ko baburanisha urubanza mu mizi amwe muri ayo mafaranga yatikiriye mukayokoresha ibyo atagenewe andi agendera mu matsinda ya baringa ya VUP.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IKI KIBAZO KIRI HOSE NO MU KARERE KA HUYE NGO HARI

UMURENGE UBU UDAFITE ABAKOZI BO MU TUGALI,IBI NI

IBIGARAGAZA KO AGASHAHARA ARI GAKE BAGATEKINIKA..........

MBABAJWE NABO BARIMUBAGIYE KUBURA N’AYO BITAGA

URUSENDA

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

IKI KIBAZO KIRI HOSE NO MU KARERE KA HUYE NGO HARI

UMURENGE UBU UDAFITE ABAKOZI BO MU TUGALI,IBI NI

IBIGARAGAZA KO AGASHAHARA ARI GAKE BAGATEKINIKA..........

MBABAJWE NABO BARIMUBAGIYE KUBURA N’AYO BITAGA

URUSENDA

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ubutabera n’ibukore.

NDAYISABA Jacques yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka