Musanze: Batanu ba nyuma muri 16 bakekwaho gukorana na FDLR bumviswe

Abantu batanu bari basigaye kumvwa mu rubanza ruburanishwamo abantu 16 bakekwa ho gukorana n’umutwe wa FDLR bahawe umwanya wo kwiregurwa mu rubanza rubera mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, kuwa kabiri tariki 20/01/2015.

Kuri iyi nshuro ya gatatu urukiko ruyobowe n’umucamanza Munyawera Siphonie rwumvise Ndengejeho Saidi, Uwimana Fabien, Barisesa Jonas, Habyarimana Pheneas na Habanabakize Jean Chrysostome.

Ndengejeho uburana ahakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha birimo ubufatanyacyaha mu mugambi wo kuvutsa umudendezo igihugu no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije amategeko, yireguye avuga ko kuva muri Gicurasi 2010 kugeza muri Mata 2014 yari afunzwe kubera icyaha cy’ubujura kandi ngo muri icyo gihe ni ho ibyo byaha byakozwe.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ubwo bufatanyacyaha abushinjwa mu nyandiko zakozwe na Nzirorera mu bugenzayaha no mu bushinjacyaha, ariko urukiko rusabye Nzirorera kugira icyo abivugaho yabigaramye avuga ko atazi izo mvugo.

Aha abaregwa gukorana n'umutwe wa FDLR bari imbere y'urukiko kuwa 20/01/2015.
Aha abaregwa gukorana n’umutwe wa FDLR bari imbere y’urukiko kuwa 20/01/2015.

Urukiko rwumvise kandi Uwimana Fabien bakunda kwita “Nsenga” na we uhakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha. Buvuga ko mu nyandiko uwitwa Ruhangaza yakoreye mu bushinjacyaha n’ubugenzacyaha avuga ko yajyanye na Uwimana kwiga imbunda kwa Nzirorera.

Mu kwiregura kwe, Nsenga yavuze ko afitanye amakimbirane na Ruhangaza ariko na Nzirorera wagaragaje kuburana yemera icyaha kandi atarya iminwa ku bikorwa yari ayoboye, ubwo yitabazwa n’urukiko yavuze ko Nsenga yaje iwe amuha ikizamini cyo gufungura imbunda akongera akayiteranya arabikora kuko yari yaramubwiye ko azi imbunda nk’umuntu wabaye umu-local defense.

Undi wageze imbere urukiko ni Barisesa Jonas uzwi ku izina rya “Bolingo” wemera icyaha cy’ubugambanyi mu mugambi wo kuvutsa umudendezo igihugu. Barisesa avuga ko inshuro ebyiri yashatse kujya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) guhura n’umuyobozi wa FDLR ariko ntibyamukundira afata icyemezo cyo guhagarika imikoranire ye na FDLR.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe muri uru rubanza na Augustin Nkusi, buvuga ko Barisesa yari mu mfura za FDLR kuko ari mu ba mbere bakanguriwe kwinjiramo kandi ibyo avuga ko yahagaritse gukora na yo nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza.

Aha ni tariki ya 30/12/2014 ubwo basinyiraga ibyo bamaze kuvuga mu rubanza.
Aha ni tariki ya 30/12/2014 ubwo basinyiraga ibyo bamaze kuvuga mu rubanza.

Mu rubanza rwafashe amasaha arenga atanu, urukiko rwahaye umwanya na Habanabakize Jean Chrysostome uvuga ko ashinjwa na bagenzi be bitewe n’uko ari we watanze amakuru muri 2011 mu nzego z’igisirikare agatuma bafatwa.

Ibi avuga ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko bidashoboka kuko inzego z’umutekano zitari gutegereza muri 2014 hari ikibazo gikomeye ngo babone gutabwa muri yombi.

Umushinjacyaha Nkusi yabwiye urukiko ko Habyarimana Pheneas yiyemera ko yabwiwe umugambi wa FDLR na Havugimana Fidele bakunda kwita “Kibonumwe” asaba gukorana na yo anamubitsa ibanga ko afite imbunda ebyiri yahishe mu gitari (ishyamba).

Habyarimana yemereye imbere y’urukiko ko ayo makuru yayabwiwe ariko nta mugambi wo gukorana na FDLR yari afite ngo yashakaga amakuru y’imvaho no kuzamutanga amaze kuyamenya neza.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyo avuga atari byo kuko hashize ukwezi ayo amakuru atarayatanga mu nzego zibishinzwe kugeza ubwo afashwe, bishimangira ko yakoranaga na we.

Bamwe mu baregwa gukorana na FDLR mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.
Bamwe mu baregwa gukorana na FDLR mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.

Unyuzimfura Jean Pierre uzwi no ku mazina “Nsabimana Jean Pierre”, Ncogozabahizi Fidele na Nzirorera Jean Damascene bafatwa nk’inkingi ya mwamba muri uru rubanza ruregwamo abantu banyuranye gukorana n’umutwe wa FDLR; nk’uko ubushinjacyaha bubigaraza ngo ni bo bari bafite umugambi wo gutangiza FDLR imbere mu gihugu.

Mu myanzuro umushinjacyaha yagejeje ku mucamanza yasabiye abaregwa bose igihano cy’igifungo cya burundu ashingiye ku ngingo 461 na 467 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Uru rubanza ruregwamo abantu 16 rwatangiye tariki 29/12/2014 ruzasomwa tariki 19/02/2015 saa munani.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibasanga hari iibibahama bazabahane bihanukiriye cyane maze abandi bashaka kuzakora ibi bizabere isomo

bandora yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka