Nyamasheke: Umuyobozi wa farumasi n’umubaruramari barekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwarekuye by’agateganyo umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Nyamasheke, Habiyambere Enode n’umubaruramari we, Nsengimana Theophile kuwa kane tariki ya 22/01/2014.

Aba bakozi ba Farumasi y’Akarere ka Nyamasheke bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kurigisa umutungo wa leta, gutanga inyungu zidafite ishingiro bitandukanye n’ibyo bashyize mu masezerano y’ibikorwa bakoraga.

Urukiko rwasanze ibyaha bakurikiranyweho atari ibyaha byatuma baburana bafunzwe bityo rufata icyemezo cyo kubafungura by’agateganyo bakajya bitaba bari hanze.

Aba bombi bashinjwaga gukoresha umutungo wa leta ibyo utagenewe ubwo bishyuraga rwiyemezamirimo watsindiye kugemura imiti amafaranga ari hejuru y’ayo bemeranyijwe na we mu masezerano.

Bashinjwaga kandi kwakira imiti itaratumijwe kandi ntinagaragare mu masezerano, bikagaragara ko iyi miti yishyuwe amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 128. Amafaranga yiyongereye kuyo bagombaga kwishyura rwiyemezamirimo ni miliyoni 1 n’ibihumbi 244 y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bombi bari batawe muri yombi ku itariki ya 29/12/2014 bahita bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga i Ntendezi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka