Urugamba rwo kurwanya ruswa ni urw’Abanyarwanda bose –Prof. Rugege

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege arahamagarira Abanyarwanda bose gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ruswa kugira ngo ihashywe, kuko urugamba rwo kuyirwanya ruhariwe inzego za Leta, ruswa yakomeza kumuga ubukungu bw’igihugu.

Ibi Prof. Rugege yabigarutseho mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko wabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 13/02/2015.

Agira ati “Urugamba rwo kurwanya ruswa ntabwo ari urw’Urwego rw’Umuvunyi gusa. Tuzi ko Urwego rw’Umuvunyi ari rwo rubishinzwe umunsi ku wundi ariko ntabwo barurwana bonyine; ntabwo ari nzego za Leta nk’ubucamanza gusa bigomba kurwanya ruswa, urugamba ni urwacu twese nk’Abanyarwanda kugira ngo turamire ubukungu bwacu buduteze imbere”.

Akomeza avuga ko uwatanze ruswa n’uwayakiriye baba bitesheje agaciro n’ubumuntu. Ngo ni ibintu bibabaje kuba umucamanza yakwaka ruswa abamugana akababuza ubutabera kandi ari we wagombye kubutanga.

Prof. Rugege yemeza ko umusanzu wa buri wese ukenewe mu guhashya ruswa.
Prof. Rugege yemeza ko umusanzu wa buri wese ukenewe mu guhashya ruswa.

Imibare itangwa n’inzego z’ubutabera ivuga ko kuva muri 2005 iyi gahunda yo kurwanya ruswa mu nkiko yatangira, abakozi bo mu nkiko 27 baguye mu byaha bya ruswa bahanishwa kwirukanwa no gukurikiranwa n’ubutabera.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye kandi abagana inkiko kwirinda abigize abakomisiyoneri mu nkiko bababwira ko hari icyo bazafasha mu nkiko bakabasaba amafaranga ya ruswa.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Guverineri Bosenibamwe Aimé na we witabiriye uyu muhango yabasabye gufatanya n’inzego za Leta guhashya ruswa imunga ubukungu bw’ igihugu, batungira agatoki inzego zibishinzwe umuntu wese utanga cyangwa waka ruswa.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko ruswa ari mbi ku iterambere ry’umuturage kuko iyo agize icyo atanga aba ahombye ibyakamuteje imbere, kandi hari n’ingaruka z’uko yafungwa.

Abunzi nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana ruswa.
Abunzi nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana ruswa.

Nyirambonigaba Eugenie, umwunzi wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze agira ati “Ahomba byinshi niba yaburaniraga miliyoni ebyiri atangamo imwe kandi banamufata agafungwa bya bindi byose mu rugo bikangirika”.

Nsengiyumva Pacifique, umumotari mu Mujyi wa Musanze yunzemo ati “Ruswa ni mbi… ni yo waba uri mu kuri iyo utanze ruswa nta shingiro kuba gufite”.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa cyari gifite insangamatsiko igira “Ruswa imunga ubumuntu, ikakugira ikintu tuyamagane” cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiganiro ku maradiyo no kuburanisha imanza zose zashyikirijwe inkiko zijyanye na ruswa. Imanza 60 za ruswa zaraburanishijwe nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’inkiko.

Igikorwa cyo gusoza iki cyumweru cyabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa rwitabiriwe n’abaturage, abanyeshuri, abamotari n’abashoferi bo mu Karere ka Musanze, gisozwa n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakozi bo mu nkiko n’abakozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Musanze.

Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru kuri ruswa kuko ibagiraho ingaruka.
Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru kuri ruswa kuko ibagiraho ingaruka.
Abatuye n'abakorera mu Karere ka Musanze mu rugendo rwo kwamagana ruswa.
Abatuye n’abakorera mu Karere ka Musanze mu rugendo rwo kwamagana ruswa.
Abanyeshuri nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana Ruswa.
Abanyeshuri nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana Ruswa.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza turwanye ruswa kuko ituma iterambere ridindira kandi ikadindiza n’umuntu kugiti cye kuko buriya iyo ufashwe ugafungwa cyangwa se ugahabwa ibindi bihano ntakabuza birakudindiza.turwanye ruswa kandi dutangire amkuru kugihe murakoze.

NEMA Glorie yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

ubu butumwa bwa Rugege ndetse na bosenibamwe burasobanutse, ruswa ifite ingaruka kuri buri munyarwanda ninayo mpamvu buri wese akanguriwe kuyirwanya yivuye inyuma maze ubukungu bwacu bukaduteza imbere

buyoga yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka