Rusizi: Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubujurire bwa Nzeyimana na bagenzi be

Urukiko rukuru, urugereko rwa Rusizi rwanze ubujurire bwa Nzeyimana Oscar wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na bagenzi be ku cyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bafatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Ni nyuma y’aho ku itariki ya 16/01/2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwari rwasabiye gufunga by’agateganyo iminsi 30 Nzeyimana Oscar, uwahoze ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile ndetse n’abakozi b’ako karere barimo ushinzwe ubuzima mu Karere, Ndamuzeye Emmanuel, Muhawenimana Juliette ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) na Nzayituriki Theonetse, ushinzwe igenzura muri MUSA ku bitaro bya Gihundwe.

Ubujurire bwa Nzeyimana na bagenzi be bwatewe utwatsi.
Ubujurire bwa Nzeyimana na bagenzi be bwatewe utwatsi.

Aba bose basabye ubujurire mu rukiko rukuru, urugereko rwa Rusizi ukuyemo MuhawenImana Juliette, wasabiwe kujya yitaba umushinjacyaha igihe cyose ahamagawe ari hanze kubera impamvu yagaragaje zo kurinda no kurengera umwana atwite.

Aba batanze ubujurire uko ari bane ngo buri wese yagiye abutanga ukwe mu buryo no mubihe biteganywa n’amategeko, ariko rusuzumye ubwo bujurire rusanga nta shingiro bufite mu ngingo buri wese abushingiraho.

Bayihiki Basile, Ndamuzeye Emmanuel na Nzayituriki Théoneste bakekwaho gukora inyandiko ivuga ibintu uko bitari, naho Nzeyimana Oscar, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi akekwaho gukoresha inyandiko azi neza ko itavugisha ukuri.

Aba bakekwaho ibyo byaha bagaragarije urukiko rukuru, urugereko rwa Rusizi ko bafite aho babarizwa bakavu ga ko ntacyo bahungabanya mu gihe iperereza rigikorwa mu gihe baba bakurikiranwa bari hanze, ikindi kandi Ndamuzeye Emmanuel na Nzeyimana Oscar bagaragarije urukiko Rukuru ko barwaye indwara zikomeye bityo bagasaba ko nabyo byasuzumwa n’urukiko bigashingirwaho gufungurwa byagateganyo ku ruhande rwabo.

Hashingiwe kubyagiye bigaragazwa n’ababurana kuwa 03/01/2015, urukiko rukuru, urugereko rwa Rusizi rusanga ibyo abakekwaho icyaha bishingikirizaho mu ngingo y’ubujurire nta shingiro bifite kimwe n’ikibazo cy’uburwayi cyishingikirizwaho na Nzeyimana Oscar kimwe na Ndamuzeye Emmanuel.

Ni muri urwo rwego rwategetse ko ibyemejwe mu cyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi ku wa 16/01/2015 byagumaho bagafungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bihangane kuko isi ntisakay buri wese aranyagirwa,kandi ibyavuzwe ko ibizaba k’umukene w’i baburoni bizaba no k’umukire w’i baburoni.

joseph yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka