Nyagatare: Yasabiwe gufungwa burundu kubera icyaha cyo kwihekura

Ubushinjacyaha burasabira umugabo witwa Habanabakize Cedric guhanishwa igifungo cya burundu kubera icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho.

Hari mu rubanza urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwimuriye imirimo yarwo mu Murenge wa Karama, rwaburanishije kuwa 20/01/2015 ubushinjacyaha buregamo Habanabakize kwica umwana we w’imyaka 2 amuziza ko nyina umubyara yamwimye amafaranga ibihumbi 100 yamubikije.

Iki cyaha Habanabakize w’imyaka 22 yagikoze mu ijoro ryo kuwa 01/01/2015 mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Ngo yari yiriwe yizihiza umunsi mukuru w’ubunani n’umuryango we bose bateraniye kwa se umubyara, mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Gikundamvura mu Murenge wa Rukomo.

Bigeze ku mugoroba yasabye umugore we Muhawenimana Espérance amafaranga yamubikije umugore arayamwima batangira kurakaranya. Igihe cyo gutaha kigeze ngo umugore yanze gutaha yigumira kwa sebukwe naho umugabo nawe afata umwana wabo w’umukobwa w’imfura witwaga Nyirabizeyimana Immaculée w’imyaka 2 y’amavuko barataha.

Bageze mu rugo ngo Habanabakize yafashe umuhoro atemagura umwana kugeza apfuye ngo yihimura kuri nyina. Abaturanyi b’uyu muryango bo bemeza ko mu myaka 3 uyu muryango wari umaranye wahoranaga amakimbirane.

mbere y’inteko y’abacamanza ndetse n’abaturage b’Akagari ka Gikundamvura, Habanabakize yiyemereye icyaha ndetse agisabira imbabazi yemeza ko ibi byose yabitewe n’umujinya yatewe n’umugore we.

Uru rubanza ruzasomwa kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka