Musanze: Abaregwa gusambanya no kwica umukobwa bahamijwe icyaha

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahamije Munyaneza Theogene na Siborurema ibyaha bibiri bari bakurikiranyweho byo gusambanya no kwica umukobwa witwaga Nikuze Xaverina, rukatira Munyaneza igihano cy’igifungo cya burundu na ho Siborurema ahabwa igihano cy’igifungo cy’ imyaka 22.

Umucamanza Riziki Isabelle yabahamije ibi byaha ashingiye kuko babyiyemereye imbere y’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha ndetse no mu rukiko, ashingira kandi ku bimenyetso byakusanyijwe n’ubushinjacyaha.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryamaze iminota 10, umucamanza Riziki yagize ati “Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusambanya umwana no kwica gihama Siborurema, rwemeje ko icyaha cyo gusambanya ku ngufu no kwica gihama Munyaneza Theogene; ruhanishije Siborurema igihano cy’igifungo cy’imyaka 22; ruhanishije Munyaneza igihano cya burundu”.

Siborurema (ibumoso) na Munyaneza (iburyo) bahamijwe ibyaha byo gusambanya no kwica umwana w'umukobwa bahabwa ibihano binyuranye.
Siborurema (ibumoso) na Munyaneza (iburyo) bahamijwe ibyaha byo gusambanya no kwica umwana w’umukobwa bahabwa ibihano binyuranye.

Urukiko rwanzuye kandi ko abo bombi bahamijwe ibyaha batazatanga amagarama y’urubanza kuko bagifunzwe.

Munyaneza Theogene w’imyaka 20 na Siborurema w’imyaka 17 bishe Nikuze Xaverina w’imyaka 14 mu mugoroba ubanziriza noheli (tariki 24/12/2014) mu ishyamba riri mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange nyuma yo kumusambanya ku ngufu inshuro nyinshi bamukuranwaho barangiza bakamwica bakamusiga yambaye ubusa.

Urukiko rwasobanuye ko ibyaha bakoze ari impurirane y’imbonezabyaha. Munyaneza yagombaga guhanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko ariko icyo cyaha kikaba cyagabanyijwe kuko yishyikirije ubutabera avuye i Kampala.

Abaturage benshi bitabiriye isomwa ry'uru rubanza.
Abaturage benshi bitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

Kubera ko Siborurema ari umwana nk’uko ingingo ya 72 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga, aho guhanishwa igihano cya burundu yahanishijwe igifungo cy’imyaka 22 kandi kikaba kidashobora kugabanwa.

Nk’uko uru rubanza mu iburanishwa ryarwo rwakurikiranywe n’imbaga nini y’abaturage babarirwa mu Magana, isomwa ryarwo naryo ryitabiriwe.

Abaturage bagaragazaga agahinda ku maso hajemo no kwimyoza ubwo umucamanza yagarukaga uko nyakwigendera yicishijwe amabuye ubwonko bugasohoka, bavuga ko batanyuzwe n’igihano cy’igifungo cyahawe Siborurema.

Nyina wa Nyakwigendera ngo agiye kuregera impozamarira.
Nyina wa Nyakwigendera ngo agiye kuregera impozamarira.

Nyiranzahabimana Colette ati “Aho ntishimiye ni aho bamukatiye imyaka 22 nawe bagombaga kumuha burundu kuko bafatanyije icyaha kandi bakimwica nahise mpagera uko bakamusize bamutanditse ntiyari akwiye kugabanyirizwa”.

Undi muturage yunzemo avuga ko abo bombi bagomba gufungwa ubuzima bwabo bwose kuko bari basanzwe ari abicanyi, avuga ko ntawakwica umuntu ari ubwa mbere ngo amunogore amaso yose anamukuremo imyenda yose.

Nyirabikari Speciose nyina wa nyakwigendera, n’amarira mu maso, yabwiye Kigali Today ko atishimiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 22 cyahawe Siborurema ahubwo ko na we yari akwiye igihano cya burundu, yongeraho ko agiye kuregera impozamarira.

Uru rubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange rwaburanishwe tariki 13/01/2015.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mana tabara isi irarangiye, uziko nari nzi ko nta nyamaswa mu bantu zigihari gusa uwabuze uwe yihangane, kd nuriya nawe yagakwiye guhabwa nkibya mugenzi we kuko bafatanije icyaha.

Richard yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

rwose bose bari gukatirwa icyaha cyaburundu kbs kuko bakoze amahano arenze ukwemera pe!

Jizzos yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka