Nyanza: Abahaye umupolisi ruswa bakatiwe imyaka itandatu y’igifungo

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Munyangabe Chrysostome na Hishamunda François imyaka itandatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese , bazira guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ngo abakorere ibibujijwe n’amategeko ariko we arayanga.

Aba bagabo bombi baburanishirijwe kuri Sitade y’akarere ka Nyanza bahakanaa ibyo baregwa byo gutanga ruswa n’ababunganira basabaga urukiko ko rubarekura rukabagira abere, ariko urukiko ruza gufata icyemezo cyo kubahamisha icyaha kuri uyu wa gatanu tariki 20/02/2015.

Nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga ruswa bahise babatambikana muri gereza.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga ruswa bahise babatambikana muri gereza.

Muri uru rubanza rwaburanishijwe tariki 19/2/2015 ubushinjacyaha buhagarariwe na Bugirande Museruka John bwashinjaga aba bagabo ko batanze ruswa bukanahamya ko hari ibimenyetso simusiga bibashinja kuyitanga ku mupolisi ngo abarekurire imodoka yari ipakiye imisheshe yari yafashwe.

Perezida w’iburanisha ry’uru rubanza, Mbishibishi Maurice, asoma icyemezo cy’urukiko yavuze ko ubwiregure bw’abaregwa nta shingiro bufite, nk’aho abababunganira mu mategeko bagaragazaga ko Hishamunda yaba yarimwe uburenganzira bwo kunganirwa mu bugenzacyaha ndetse ko yaba yaratewe ubwoba mu ibazwa rye agafatirwa imbunda hejuru.

Ibi byose urukiko rwabisuzumwe rusanga ari amatakirangoyi y’uregwa ndetse ko yahawe uburenganzira bwe bwose kandi ngo abazwa hari umwuka mwiza hagati ye n’umugenzacyaha.

Ku ruhande rwa Munyangabe Chrysostome wunganirwa havugwa ko nta nyungu yari afite mu gufasha mugenzi we gutanga ruswa ariko urukiko rwabiteye utwasi, ruvuga ko hari ubufatanyacyaha bwuzuye bwabaye hagati y’abaregwa n’ubushinjacyaha.

Bugirande Museruka John wari uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza nyuma y’isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, yabwiye Kigali Today ko yishimiye ibihano byahawe abaregwa ngo kuko n’ubundi aribyo basabiwe n’urwego yari ahagarariye mu rubanza.

Me Nyirihirwe Hilaire umwe mu bunganizi b’aba bagaho bahamijwe icyaha cyo guha umupolisi ruswa ngo abakorere ibinyuranyije n’amategeko aravuga ko batanyuzwe na mba n’icyemezo urukiko rwafashe cyo kubahamya icyaha.

Yavuze ko urukiko rwabahamije icyaha rwirengagije ukuri kwabo ko kuba nta muganbi bari bafite wo gukora ikibujijwe batanga ruswa. Abazwa niba biteguye kujurira nk’uko amategeko abibemerera yasubije ko biteguye kujurira kugira ngo bahabwe ubutabera bakomeje gusaba mu iburanisha ry’urubanza.

Nk’uko ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

inyanza hakora ruswa ntakindi ntakuli kujya kuharangwa birazwi kuva na kera kuko habaye kururembo hagorwa abamukira gusa kuko barabababonerana ikintu cyose bakakibagerekaho niyo baba batagikoze niko bimeze rwose ndabizi neza narahatuye mbibonye nyto ndahimuka da nalingiye kuzagwa mumunyururu ndengana

nkundurwanda yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

NNNNNNNNNNNN

alias x yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

ABAYOBOZI BA NYANZA BARYA RUSWA,CYANE CYANE ABO MURI SERIVISE YA SITATISITIKE NA ICT,REBA NAWE IBIZAMINI BYATANZWE KUMWANYA WA DATA ENTRY,BARIYE RUSWA RWOSE,UWITWA BYOBA (BINYAGWA UWO) NIWE USHINZWE GUKUSANYA ZA RUSWA ZOSE KDI NGO N’UMUKOZI WA VUP.

alias x yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

e!!! nibyose? yewe inyanza sinakekaga kumuntu yanga ruswa. umva ndabitumiye muzambarize urukiko rw’ibanze rwa busasamana kucyi muhinga ntimutere intabire? baca imanza ariko ntibakurikirane ishyirwa mubikorwa byazo.nese byaba bimaze iki? murakoze.

rwamucyo abraham yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka