Nyamagabe: Niyonsaba arashinjwa guha umupolisi ruswa ayita fanta yo kwiyunga

Chadrac Niyonsaba arashinjwa guha umupolisi ruswa ayita fanta yo kwiyunga, nyuma y’uko aciwe amande yo gutwara umugenzi nta ngofero yabugenewe (Casque) yambaye ndetse nta n’ibyangombwa afite, yarangiza akaniba moto ye yari yafatiranywe ngo abanze yishyure amande.

Ku wa 12/02/2015, mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, nibwo haburanishirijwe urubanza Niyonsaba aregwamo guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 10 avuga ko ari agafanta ko kwiyunga kuko yari yamusuzuguye.

Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka, bumurega iki cyaha bushingiye ku bimenyetso by’inyandiko nyir’ubwite yiyandikiye yemeza ko yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, gufatirwa mu cyuho arimo atanga amafaranga ndetse no kuba ku ikubitiro yaremeye icyaha akagisabira n’imbabazi.

Chadrac Niyonsaba yahakanye ibyo aregwa agira ati “njyewe ndarengana ntiyari ruswa ahubwo namusabaga imbabazi ngira ngo twiyunge kuko nari namusuzuguye”.

Niyonsaba yari yahawe igihano cyo kwishyura amande angana n’aamafaranga ibihumbi 35 kandi agategereza igihe cy’iminsi 30 kugira ngo yongere ahabwe ipikipiki ye.

Umushinjacyaha Félix Muhire yahinyuje ibyo Niyonsaba avuga cyane ko yari yahawe ibihano byo kwishyura amande agatinda kubyishyura, nyuma yo kubyishyura akarenga agaha ruswa umupolisi, bigaragara ko yashakaga ko bamurekurira moto ye agasubira mu kazi.

Yagize ati “iyo ajya kuba ushaka kwiyunga yari gutegereza iminsi 30 yahawe ikarangira, kandi akamusanga ahandi hatari mu kazi akabona kumuha iyo fanta yo kwiyunga ntamusange mu biro bye”.

Ubushinjacyaha busabira Niyonsaba igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20 cyane ko yananije urukiko ntiyemere icyaha.

Marie Claire Uwumuhire, umucamanza waburanishije uru rubanza yatangaje ko imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki ya 20/02/2015 mu Kagari ka Kagano, mu Murenge wa Kitabi aho icyaha cyabereye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ARIKO.MWAGIYEMUTUBWIRA.NABARYA RUSWA IREMEREYE 1000 /2000/5000/ UKWONUKUGARAGAZAKOBATARYA RUSWA? KANDIMUZAGARAGARA.

NIYONSABA JO yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka