Rutsiro: Yasubiranye amasambu y’iwabo nyuma y’igihe nta burenganzira ayafiteho

Tuyishime Devota w’imyaka 23 yatsinze abaturage bari barigabije amasambu iwabo basize ari mu Mudugudu wa Gabiro akagari ka Gabiro Umurenge wa Musasa ho mu karere ka Rutsiro, mu rubanza rwasomwe kuwa kane tariki 12/2/2015.

Aya masambu yasizwe n’ababyeyi be ari bo Ndahayo Forodouard na Mukamana Naomi, bose bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari amaze imyaka itatu ayaburana ariko ntayaboneho uburenganzira.

Akanyamuneza kari kose nyuma y'uko Devota yemererwa amasambu y'iwabo.
Akanyamuneza kari kose nyuma y’uko Devota yemererwa amasambu y’iwabo.

Uwo ubuyobozi bw’akarere bwayamusubizaga imbere y’abaturage, Tuyishime yatangarije Kigali Today ko ashimishijwe no kubona uburenganzira ku masambu y’iwabo kandi ko azamugirira akamaro aho yagize.

Ati” Nejejwe cyane no kubona uburenganzira ku bya Data nyuma y’igihe kirekire kandi nizeye ko imibereho y’umuryango wanjye izahinduka kuko aya masambu azadutunga nk’uko yari atunze abayabohoje.”

Abigabije imirima Devota yatsindiye beretse umuyobozi w'akarere ibyangombwa bavuga ko iyo mirima yaguriwe ho.
Abigabije imirima Devota yatsindiye beretse umuyobozi w’akarere ibyangombwa bavuga ko iyo mirima yaguriwe ho.

Abari barigabije ayo masambu bagaragaje impapuro bagiye baguriraho ayo masambu ariko ziza gukemangwa, kuko zagaragaraga nk’impimbano kuko zitari zihuye n’ukuri.

Uwatanze impapuro zigaragaza ko se w’uyu mwana yayigurishije mu 1984, umugore we agasinyaho ariko abaturage bamuzi batangaje ko icyo gihe Emile atari yashakanye n’umugore we kuko yamushatse mu 1991.

Abatswe ayo masambu ntibanyuzwe n’imyanzuro yabafatiwe nk’uko Mporanimana Theophile, yagize ati “Njye sinyuzwe rwose kuko njyewe isambu nayisigiwe n’ababyeyi kandi barayiguze ariko ukuntu ndi kuyakwa bizatuma njya no mu nkiko.”

Si uyu gusa ugaragaza ko atishimiye icyi cyemezo kuko na Uwizeyimana Cecile yabimuze muri aya magambo, ati “Ntabwo nyuzwe n’umwanzuro kuko isambu yaguzwe na Data ubwo rero urumva nta kuntu nahomba.”

Aba bose nyamara n’ubwo bavuga ibi hari uwemeye gutanga isambu we yari yaragabiwe na se wa Devota, ariko ngo bazamusubiza amafaranga y’ingurube nituye Devota nawe akaba yabyemeye aho azamuha ibihumbi 30.

Gaspard Byukusenge umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nk’uko hari gahunda iherutse gushyirwaho na Minisitiri w’intebe igamije gukurikirana abana bacitse ku icumu rya Jenocide ngo barebe niba hari imitungo bambuwe kugira ngo bayisubizwe.

N’ubwo abambuwe amasambu batanyuzwe umukozi w’ibiro byunganira mu by’amategeko mu karere ka Rutsiro Felicien Kanyemera, avuga ko umwana afite uburenganzira bwo kuzungura imitungo y’iwabo n’iyo yaba yaragurishijwe ariko impapuro zitagaragaza neza ko yagurishijwe abayifite barahomba.

Tuyishime Devota niwe mwana wenyine usigaye mu muryango w’iwabo ayo masambu akaba ariwe wenyine uyafiteho uburenganzira.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bazamuhitana hafatwe n’ingamba z’umutekano we

Edouard yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Yitonde batazamurogesha.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

aha ubwo bazamwica kugirango bayajyane sibyo byabo niyihangane batazamukuri kiza ababyeyi be abaharire.

dd yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka