Nyagatare: Uwishe Sebuja amutemaguye yakatiwe burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwari rwimuriye imirimo yarwo mu Mudugudu wa Cyenjojo, Akagari ka Cyenjojo, Umurenge wa Rwempasha, ku wa 04/02/2015 rwakatiye Ntambara Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica atemaguye sebuja yaragiriraga inka.

Iki cyaha Ntambara yagikoze ku wa 06/09/2014. Ntambara wari umaze amezi 2 n’igice kwa Bihayiga Augustin w’imyaka 83 akora akazi ko kuragira inka, ku masezerano yo gukora amezi 7 agahabwa ikimasa ndetse baranakimweretse.

Ajya gukora iki cyaha uyu musaza yari amaze iminsi mike agurishije inka kugira ngo yishyurire abana amafaranga y’ishuri.

Ntambara yakatiwe gufungwa burundu azira kwica Shebuja.
Ntambara yakatiwe gufungwa burundu azira kwica Shebuja.

Imbere y’urukiko Ntambara yiyemereye icyaha ndetse agisabira imbabazi ndetse azisaba n’umuryango w’uwo yishe. Gusa avuga ko kwica uyu musaza yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga ya Kanyanga byongeye kandi akaba yari agize n’irari ry’amafaranga yasanganye uyu musaza mu ntoki abara.

Ntambara yabwiye urukiko ko kuva yakora iki cyaha atigeze na rimwe agira amahoro muri we. Ngo yararyamaga akabura ibitotsi, yari yaracitse intege ahora ameze nk’umurwayi n’ubwo ngo atari yakamenye ko uwo yatemye yahise ashiramo umwuka.

Kuwa 29/12/2014 nibwo Ntambara yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu afatiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho yakoraga. Kuwa 29/01/2015 nibwo yatangiye kwiregura kuri iki cyaha yashinjwaga, ibi bikaba byarabereye aho yagikoreye mu mudugudu wa Cyenjojo.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cya burundu kubera ubugome yagikoranye, naho we agasaba kugabanyirizwa igihano kuko ngo yabitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Ubwo rwasomaga uru rubanza, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rushingiye ku bugome uyu Ntambara yakoranye iki cyaha byongeye ku muntu yarushaga imbaraga utakamurwanije, rwamuhanishije igifungo cya burundu.

Ubundi uyu Ntambara akomoka mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma ari naho yabanje guhungira akimara gukora iki cyaha ndetse n’amafaranga yajyanye ibihumbi 245 ayaguramo ihene andi ayakoresha mu kwinezeza mbere y’uko ajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kumena amaraso harabibonye nkimikino ubwo bwako bwaravumwe bukomuka muri egiputa ntawabarenganya.

ds yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

uyu mugabo icyaha yakoze imbere ya mategeko nta mbabazi akwiye kandi agomba no kujys imbere y’imana agasa imbabazi naho ubundi yararengereye peeeeee.
abanyarwanda nti twagakwiye no kuranga nuwo muco wo kwanga mugenzi wawe tugomba gushyira ingufu mu kwigisha indangagaciro na kirazira.

fistom yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

uwomuco murwanda ntituwukeneye nabandi nkawe babonereho isomo murakoze

DIDIER IMUSHAKA yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

birabaje ubwicanye mu rwanda bukabije kwiyongera,nibasubizeho igiho cyurupfu nko mumisiri.

Sindikubwabo Alphonse yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka