Ikigo cy’imisoro cyo muri Canada (Revenu Canada) kiragurisha cyamunara inzu y’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Canada, Corneille Nyungura, kubera kutishyura umusoro ungana n’amadorali y’Amerika 69.000 (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 57).
Bigirimana Fulgence wamenyekanye mu ndirimbo « Unsange » na « Musaninyange » mu muziki nyarwanda, nyuma y’imyaka isaga ibiri atagaragara mu ruhando rw’umuziki nyarwanda atangaza ko umwaka wa 2012 azaca ibintu bigacika.
Abagize itsinda Just Family baratanga ko amafaranga azava mu kumurika alubumu yabo ya kabiri “IBINDIMO” azafasha abantu bo muri Somaliya. Ibirori byo kuyimurika bizabera muri Sport View hotel i Remera kuri uyu wagatanu tariki ya 25 ugushyingo 2011.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2011 guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba ibirori byo kumurika alubumu nshya y’itsinda Dream Boys byari bishyushye kuri petit stade i Remera.
Ku wa gatanu tariki ya 11/11/2011 umuhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga ibera i Beirut muri Liban.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 ugushyingo mu mujyi wa Huye habaye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya ba kaminuza ndetse n’abasohotse mu bizamini bya leta birangiza amashuri yisumbuye.
Umuhanzi Nshimiyimana Naason uzwi cyane ku izina rya Naason aravuga ko yakoranye indirimbo n’itsinda Dream Boyz mu rwego rwo gusimbura indirimbo bigeze gukorana ikabura itararangira.
Alpha, Dream Boyz, na Miss Jojo begukanye ibihembo bya PAM (Pearl of Africa Music) Awards ku cyumweru tariki 6/11/2011 mu gihugu cya Uganda.
Indirimbo « Udasimburwa » y’abaririmbyi bo mu Rwanda bagize itsinda J-Kid yabashije gukomeza mu irushanwa « couleurs talent » ritegurwa na Radio RFI (Radio France International) mu kiganiro couleurs tropicales.
Umuririmbyi Tom Close atangaza ko umuziki akora uwukora mu rwego rwo kwishishimsha, ngo izindi nyungu abona ziza nyuma.
Kuri uyu wakabiri tariki ya 1 Ugushyingo nibwo filime yiswe “icyizere” ivuga ku Rwanda yerekanwa mu ishuri rikuru rya Bismarck State College ryo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Itsinda rikorera umuziki mu Rwanda ryitwa Dream Boyz riravuga ko muri iyi minsi akazi k’umuziki ariko kari kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi isaba amafaranga.
Umuririmbyi wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika uririmba mu njyana ya rap witwa Snoop Dogg ku wagatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011 yahagaritswe umwanya munini ku mupaka w’igihugu cya Norvege polisi yo ku biro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka amwangiye kwinjira mu gihugu bitewe n’amafaranga menshi yagendanye.
Urubuga rwa internet rwo muri Amerika USweekly.com rwanditse kuri uyu wa gatanu ko rwabonye amakuru avuga ko Ne-Yo, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi mu gihugu cy’amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2011 yagize umwana we wa kabiri mu gihe kitarenze umwaka. Umuhanzi Shaffer Chimere Smith uzwi cyane ku (…)
Umuririmbyi uririmba mu njyana ya Afrobeat akaba n’umwanditsi w’indirimbo hano mu Rwanda Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi aratangaza ko album ye ya mbere izaba yitwa Umugabirwa.
Beer Fest ni igikorwa ngaruka mwaka gitegurwa na MÜTZIG mu rwego rwo kwishimana no gusangira ikinyobwa cya Mutzig, mu mwaka ushize hari hitabiriye abantu barenga 2500.