Abahanzi 10 bari muri PGGSS II bazasura urwibutso rwa Ntarama

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, abahanzi 10 basigaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 (PGGSS II) bazasura urwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera tariki 09/04/2012.

Iki ni kimwe mu bikorwa aba bahanzi bateganya kuzakora mu gihe cy’icyunamo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa EAP (East African Promotors) bafatanyije na Bralirwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa amarushanwa ya PGGSS.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’ibitaramo bizenguruka mu gihugu (Roadshows) bizatangira kuwa 5 Gicurasi 2012, bahere i Rusizi bakazabisoreza i Rubavu kuwa 10 Kamena 2012.

Nyuma y’aho, abahanzi bazatangira ibikorwa byo kuririmba ku buryo bwa Live ari nabwo bazatangira gutoramo abazakomeza n’abazasigara muri iri rushanwa hitabajwe amajwi y’abaturage bazongera guhabwa umwanya wo gutora abahanzi bakunda.

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 28/07/2012, ubwo hazaba hasigaye abahanzi 2 muri iri rushanwa. Aba bahanzi nibo bazatangazwamo umuhanzi rukumbi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, ari nawe uzahembwa miliyoni 24 z’Amanyarwanda mu byiciro; nk’uko bitangazwa na EAP.

Kuri iyo tariki kandi mu rwego rwo gusoza ku mugaragaro iri rushanwa, hazaba hari umuhanzi w’umunyamerika, Jason Derulo, uzataramira Abanyarwanda kandi hakaba hanateganyijwe ko ari nawe uzakorana indirimbo n’uwo muhanzi w’umunyarwanda uzaba yegukanye insinzi muri PGGSS II.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka