Whitney Houston yazize ikiyobyabwenge cya Cocaine

Raporo yavuye mu itohoza ku cyishe umuririmbyi wo muri Amerika, Whitney Houston, witabye Imana mu kwezi gushize igaragaza ko uwo muririmbyi yishwe no kuba ahanini yarafataga cyane ku kiyobyabwenge cya Cocaine.

Abakoze iperereza basanze Cocaine mu maraso ya Houston ku kigero cya 60% kandi mbere y’uko uwo muririmbyi apfa yari afite ikibazo cy’umutima.

Ibindi biyobyabwenge basanze mu maraso ya Houston birimo marijuana, Benadryl, Flexeril, and Xanax ariko ngo byo ntabwo aribyo nyirabayazana y’urupfu rwe; nk’uko Craig Harvey ukuriye inzu yakoze itohoza yabisobanuriye abanyamakuru.

Harvey yavuze ko nta Cocaine bigeze basanga mu cyumba Houston yapfiriye mo. Ngo bishoboka ko hari umuntu waje agahita akuraho icyo kiyobyabwenge mbere y’uko abayobozi bagera muri icyo cyumba; nk’uko TMZ.com ibitangaza.

Whitney Houston yitabye Imana tariki 11/02/2012 afite imyaka 48 y’amavuko. Yapfuye umunsi umwe mbere y’uko ibirori ngaruka mwaka byo guha ibihembo abahanzi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Amerika (Grammy Awards) biba.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka