Abahanzi bahatana muri PGGSS bitabiriye umuganda

Abahanzi 10 bahatanira kwegukana instinzi ya Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) bitabiriye umuganda rusange wabaye tariki 31/03/2012 mu karere ka Gasabo aho bateye ibiti bakanubaka ibiro by’umudugudu wa Nyakabungo

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko abahanzi nyarwanda bashoboye n’ibindi bikorwa bitari ukuririmba gusa kandi ko nabo bafite uruhare mu kwiyubakira igihugu; nk’uko byatangajwe na Jean Pierre Uwizeye, umuyobozi ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa.

Rider Man atunganya aho gutera ibiti
Rider Man atunganya aho gutera ibiti

Ku ruhande rw’abaturage byabaye nk’inzozi kuko ntibiyumvishaga ko babahanzi basanzwe babona kuri televiziyo cyangwa se bataranababona ari ukubumva gusa, ko baba bashoboye guhinga cyangwa se gutera ibiti ndetse no kubaka.

Abaturage bitabiriye uwo muganda wari urimo abahanzi bifuje ko iki gikorwa cyajya gihora kiba kuko byatuma n’abandi baturage bose bitabira umuganda mu rwego rwo kumva ko bahahurira n’abahanzi babo bakunda; nk’uko byatangajwe na Jean Chrisostome, Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakabungo.

Emmy atera igiti
Emmy atera igiti

Uretse Knowless utarabashije kuboneka kubera ko yagiye mu Bubiligi aho yitabiriye igitaramo cyo gutora Miss East Africa, uyu muganda witabiriwe n’abandi bahanzi bari muri PGGSS II bari kumwe n’abayobozi ba Bralirwa na East African Promotors wabimburiye ibikorwa by’ikiciro cya nyuma cya PGGSS II.

Mu gikorwa gikurikira, aba bahanzi bazasura abana b’imfubyi n’urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera. Ibi bizakorwa mu gihe Abanyarwanda ndetse n’isi yose tuzaba turi mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Danny Nanone ahoma inzu
Danny Nanone ahoma inzu

Ibi bikorwa aba bahanzi bakoze bibere urugero abandi bahanzi basigaye ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange kandi bibuke ko u Rwanda ruzatezwa imbere n’amaboko yabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza sana

nd_william yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka