Angelina Jolie ngo arwaye imirire mibi
Dr Drew Pinsky, umuganga uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kuba Angelina Jolie afite umubiri muto ari ibibazo by’imirire mibi.
N’akababaro kenshi uyu muganga ubwo yari ari mu kiganiro The view cya televisiyo ABC yagize ati « Maze igihe kinini ntinya kuvuga, abantu bafata ibiyobyabwenge ngaceceka none byatangiye no kubahitana. Nta kindi arwaye uretse imirire mibi. Afite ibimenyetso byo kurya nabi no kurya indyo ituzuye. Twagerageje kumubaza impamvu atubwira ko amaze igihe afite akazi kenshi ku buryo atabonaga umwanya wo kurya uko bikwiye ariko ntitwapfa kubyemera».
Uyu muganga akomeza avuga ko bidakwiye ko abantu bashaka ubwiza no gutera neza ngo biyicishe inzara. Yongeyeho ko nubwo uyu mugore ari mwiza koko, akeneye kwita ku ndyo ye no kurya ibifite intungamubiri kugira ngo ubuzima bwe butahangirikira.
Dr Drew abona ko abantu bari bakwiye kureka kurata uko Angelina Jolie angana bakababazwa n’uburyo abayeho ndetse bakanamukangurira kwita ku buzima bwe kuko arangwa n’imirire mibi.
Angelina Jolie aherutse kujya mu birori byo guhemba abahanzi (Oscars) maze yerekana igice cy’akaguru cyo hejuru bituma abantu bamwibazaho cyane.
Angelina Jolie ni Umunyamerikakazi wavutse tariki 04/06/1975,akaba akora umwuga wo gukina amafilime. Yahawe ibihembo nk’umukinnyi mwiza mu 2009 no mu 2011.
Azwi kandi nk’umugore waharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu ubwo yakoraga muri UNHCR, si ibyo gusa kandi kuko yashimiwe nk’umugore mwiza kurusha abandi wakira abanyamakuru neza akabatega amatwi.
Uyu mugore uzwi cyane mu mafilime atandukanye, wanatwaye ibihembo bitari bike haba mu mafilime ndetse no mu kwimakaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
plz hellp me
ntawe kurya nabi byishe ikibi ni ukubura nibyo bibi sha bajye bareka kwirata! use ni bangahe babona iyo ndyo yuzuye muvuga???
hari umugore uherutse kwicwa n’inzara amaze igihe gito abyaye! kandi urugo rwe rwari rukize rwose! batuye i nyarutarama! ngo yangaga kurya ngo atazabyibuha di!
Nshuti zanjye ubwiza bugaragara iyo ubuzima buhari ,ninde wigeze kubona umupfu mwiza? ibyo byose ni umurengwe usiga inzara nako urupfu
Nshuti zanjye ubwiza bugaragara iyo ubuzima buhari ,ninde wigeze kubona umupfu mwiza? ibyo byose ni umurengwe usiga inzara nako urupfu
ndakuzi kandi warakoze kunzana muri canada