Producer Naason yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukorera muri Bridge Records
Bridge Records yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Producer Naason usanzwe umenyerewe mu gutunganya umuziki Nyarwanda. Yiyongereye kuri Producer Junior na Producer Kabano, nabo baje mu rwego rwo kunoza imikorere y’iyi studio muri uyu mwaka.
Umuyobozi wa Bridge yatangaje ko gukoresha abatunganya umuziki benshi, ari mu rwego rwo gukorera abahanzi benshi mu gihe cyihuse ku buryo indirimbo itajya imara iminsi itatu muri Studio, nk’uko byanashimngiwe na Naason ubwe.
Naason wasinye amasezerano ashobora kongerwa mu gihe habayeho imikoranire myiza, azajya akora mu masaha ya nyuma ya sa sita asimbuye Producer Junior uzajya ukora mu gitondo. Naho ku mugoroba nyuma ya sa Kumi hagakora Producer Kabano.
Mu minsi ishize nabwo iyi Studio imaze kwigaragaza mu gutunganyiriza umuziki Nyarwanda, yari yashyizeho umukozi mushya ushinzwe gukurikirana ibikorwa byayo, witwa Assady Hitimana wasimbuye Jack Kagabo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|