Salax Awards: King James yabaye umuhanzi w’umwaka

Mu birori bya Salax Awards byabaye tariki 31/03/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali, King James niwe wegukanye ikamba ryo kuba umuhanzi w’umwaka awutwaye Dream Boys, Young Grace na Kamichi bahatanaga.

King James niwe wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka
King James niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka

Igihembo cya mbere cy’indirimbo ifite amashusho meza (Best Video) cyahawe indirimbo Warambeshye ya Kamichi. Yashimiye Professor Ntamaka wamuhaye igitekerezo cy’iyi ndirimbo, Bernard wayikoze, abanyamakuru n’umuryango we.

Igihembo cy’uwakoze amashusho y’indirimbo meza kurusha abandi (Best Video Director) cyegukanywe na Bernard Bagenzi wo muri The Zone. Yashimiye muri rusange abahanzi bamugiriye ikizere baza bamugana ngo abakorere amashusho y’indirimbo zabo. Yanashimiye Ikirezi group yashyizeho iki kiciro kuko iki kiciro nibwo gitangiye bwa mbere. Yanashimiye producer Medy wamufashije mu kwinjira muri uwo murimo (carrier).

Igihembo cy’ukora indirimbo neza kurusha abandi (Best Audio Producer) cyegukanywe na Lick Lick Mbabazi ubu usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatumye ngo arabashimira kandi azakora uko ashoboye kugirango umuziki nyarwanda urusheho gutera imbere.

Petit Stade yari yuzuye no hejuru
Petit Stade yari yuzuye no hejuru

Alubumu y’umwaka (Best Album of the year) cyegukanywe na alubumu Umuvandimwe ya King James. Mu magambo make, King James yashimiye abari aho bose, Imana n’ababyeyi be, abakoze iyo alubumu (Producers) Clement, Pastor P na Junior ashimira n’abafana be.

Igihembo cy’umuhanzi wa Afrobeat cyegukanywe na Kamichi. Yagize ati “Ukuri ntigushira kurashibuka kukabyara ukundi. Igihembo ngituye mama wanjye, Abanyamuhanga, Uncle Austin na Kitoko".

Minisitiri w'umuco na siporo, Mitali Protais, yishimiye cyane Babou umuhanzi w'umwana
Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, yishimiye cyane Babou umuhanzi w’umwana

Ku mwanya w’indirimbo gakondo cyegukanywe n’itorero Indangamirwa. Ku mwanya w’umuhanzi wa Hip Hop cyegukanywe na Rider Man. Ku mwanya w’umuhanzi wa R&B ni King James. Indirimbo y’umwaka (Best song of the Year) yabaye Bella ya Dream Boys yaririmbanye na Kitoko.

Ku mwanya w’umuhanzi w’umugore (Best Female) cyegukanywe na Knowless utari uhari kuko yitabiriye igitaramo mu gihugu cy’u Bubiligi. Ku mwanya w’umuhanzi w’umugabo (Best male artist) cyegukanywe na King James. Ku mwanya w’umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana (Best Gospel artist) yabaye Liliane Kabaganza.

Habayeho n'umwanya wo kwibuka abahanzi nka Sentore Athanase, Whitney Houston ndetse n'abandi
Habayeho n’umwanya wo kwibuka abahanzi nka Sentore Athanase, Whitney Houston ndetse n’abandi

Ku mwanya w’umuhanzi mushya witwaye neza kurusha abandi (Best New Artist) igihembo cyegukanywe na Khizz Kizito. Itsinda ryitwaye neza cyane kurusha andi (Best Group) ryabaye Dream Boys. Igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose (Best achievement artist) cyegukanywe na Cecile Kayirebwa umaze imyaka 30 mu buhanzi.

Umuhanzi muri East African (Best East African Artist) cyegukanywe na Kidumu wo mu gihugu cy’u Burundi.

Habayeho no guhemba umuhanzi wari wambaye neza wanatambutse neza ku mukeka utukura (Red carpet) kurusha abandi kikaba cyegukanywe na Young Grace wahawe igihembo cy’intebe zatanzwe na Malina. Young Grace kandi ni nawe wahawe igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo zasabwe cyane kurusha abandi (Best Caller Tune).

Young Grace yagaragaye yambaye neza cyane, aherekejwe na barumuna be batambutse neza ubona ko babyitoje.
Young Grace yagaragaye yambaye neza cyane, aherekejwe na barumuna be batambutse neza ubona ko babyitoje.

Igihembo cy’umuhanzi w’umwana (Best teen artist) cyegukanywe na Babou, umwana muto cyane ufite imyaka 10 akaba ari nawe mwana wahatanaga wenyine kuri uyu mwanya.

Umushyushyarugamba (Mc) yabaye Mama Eminente ukora kuri Radio Isango Star. Ibi birori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye harimo na Jozy waririmbye indirimbo nziza cyane yakoranye na Kim Kizito ikaba ari indirimbo bahimbiye Salax Awards.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUndinjewe byanejeje kuko kijng jemas yachegukany

augisti yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka