Uko ingengabihe cya PGGSS season 2 iteye

Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro yayo ya kabiri, ifite gahunda iteganirijwe abahanzi 10 basigaye muri iri rushanywa.

Mu kwezi kwa Mata ubwo u Rwanda n’isi yose bizaba byibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abahanzi bazifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byateguwe. Igikorwa kizabimburira ibindi ni umuganda uzaba mu mpera z’uku kwezi tariki 31/03/2012.

Tariki 09/04/2012, hateganyijwe gahunda yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera naho tariki 13/04/2012 hagasurwa imfubyi za Jenoside.

Nyuma y’ibi bikorwa biteganijwe mu gihe cy’icyunamo, hari n’ibindi bikorwa biteganijwe harimo igikorwa cyo kurwanya Nyakatsi kizaba tariki 21/ 04/2012 ndetse hakaba hanateganijwe umupira w’amaguru uzahuza abanyamakuru n’abahanzi ukazaba tariki 29/04/2012.

Guhera tariki 05/05/2012 , abahanzi bazatangira kuzenguruka mu Ntara zose z’igihugu bataramira abanyarwanda (Road Shows). Tariki 23/06/2012 hazatangira igikorwa cyo gusezerera bamwe mu bahanzi kizaba kinagaragara kuri televiziyo. Uwo munsi hazavamo abahanzi 3, ku tariki 30/06/2012 hazakurwamo abandi 3, tariki 07/07/2012 hazavanwamo 4 hasigare 2 bazahatana kuri final izaba ku itariki 14/07/2012.

Umuhango wo gusoza PGGSS season 2 uzabera kuri stade amahoro i Remera tariki 28/07/2012 Abanyarwanda bazataramirwa na Jason Derulo, umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika uzakorana indirimbo n’umuhanzi nyarwanda uzaba yegukanye insinzi ya PGGSS season 2.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye nabuze uko nzatora kuri internet.

Mm yanditse ku itariki ya: 28-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka