Ukuri ku bimaze iminsi bivugwa kuri Kamichi na Young Grace
Hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Young Grace na Kamichi, ndetse ko Young Grace yaba atwite inda yatewe na Kamichi. Ese ko ibi bintu ni ukuri? Ni ugusebanya? Cyangwa ni promotion bashaka? Dore uko bamwe babibona ndetse na ba nyiri ubwite icyo babivugaho.
Ibi byatangiye ubwo ifoto igaragaza Kamichi na Young Grace bicaranye, ishyizwe ahagaragara k’urubuga rwa Facebook. Iyo foto igaragaraho Kamichi yicaye yamanuye amaguru ye munsi y’itebe yenda gukora kuri Grace. Grace nawe yarimo aseka yatangaye kandi afite telefoni mu ntoki, ubona ko arikwandika kuri telefoni.

Dukurikije uko ifoto iteye, wagira ngo koko hagati ya Young Grace na Kamichi harimo urukundo kandi wabonaga bishimye cyane. Gusa banyir’ubwite bahamya ko nta rukundo ruri hagati yabo. Kamichi nawe kubijyanye n’uko kuntu yari yicaye, atangaza ko we mu busanzwe akunda kwisanzura ku bantu yaba mu biganiro ndetse no mu buzima busanzwe bityo akaba abona nta kibi kirimo kuba yari yicaye uko ashaka.
Amakuru dukesha Young Grace, ni uko iyi foto ngo yaba yarafashwe na ba Nyirasenge be babana hano i Kigali bahari. Kamichi nawe ayo makuru arayahamya, akongeraho ko hari hari n’abandi bahanzi.
Nk’uko aba bombi Kamichi na Young Grace babitangaza, umuntu wabafotoye nibo babimwemereye, yabafotoye bamubonye ntabwo yabafotoye batabizi cyangwa abatunguye (paparazzi).
Kamichi na Young Grace bahurira ku kintu cy’uko iyi foto yafashwe mu buryo busanzwe rwose nk’uko hanafotorwaga abandi hirya no hino yabo.
Hari hashize igihe kitari kirekire hagaragaye amakimbirane hagati ya Young Grace na Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn ibi bikaba bishobora kuba intandaro yo kuvugwaho aya magambo.
Bamwe mu nshuti za Kjohn batashatse ko dutangaza amazina yabo batubwiye ko Kjohn afite gahunda yo kubuza Young Grace gutorwa muri Primus Guma Guma Super Star Season 2. Ibi rero bikaba bifitanye isano n’iyo migambi ya Kjohn.

Amakuru ava ku ruhande rwa Kamichi mu bantu be ba hafi nabo batashatse ko tubavuga izina, atangaza ko Kamichi yigeze kutavuga neza Kjohn muri studio za radio bityo nawe akaba akeka ko ibi yaba yarabikoze mu rwego rwo kumwihimuraho.
Ese Young Grace yaba atwite nk’uko bivugwa?
Abantu benshi ndetse na nyir’ubwite bahurira ku kintu cy’uko Young Grace adatwite. Ibi na Kamichi arabihamya.
Ibi byose Kjohn abivugaho iki?
Kjohn avuga ko atari we wabikoze kandi ko nta kibazo kikiri hagati ye na Young Grace. Yanadutangarije ko ahubwo afite gahunda ndende yo guteza imbere (promotion) Young Grace.
Nyuma y’ibi twakwibaza tuti ese ibi koko byakozwe ari ugushaka gusebya Kamichi na Young Grace? Uwabigambiriye kubasebya se azabigeraho? Ese ni promotion yashakwaga nk’uko bamwe babivuga? Tubitege amaso.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose twe tuba turi mu mandazi muge mutubabRira pe c byo turahabaye.
kabsa burya ngontabyer ngo2! birashok tu!
Turabemera big up men
AHA!!!!!KAMICHI SEYIDAGADURA YAMANUYE IPATARO.HAHAHA