Amakimbirane hagati y’umuhanzi Lil P na Exotic Night
Umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Lil P uba mu Bwongereza yari kuririmba mu gitaramo cyateguwe na Exotic Night mu Bubiligi ariko byarangiye ataririmbye. Lil P avuga ko yasuzuguwe cyane ntibamuhe umwanya wo kuririmba kandi bari babimwemereye ndetse baranamushyize kuri affiche y’igitaramo.
Ku rubuga rwe rwa Facebook, Lil P yagize ati “Abanyarwanda mwese mutege amatwi; kugeza n’ubu ibyabaye hano muri Brussels Belgium byambabaje cyane. Ibintu byagenze nabi kugeza n’ubu ntabwo ndabyumva neza... Ntabwo numva ukuntu Abanyarwanda bashyira abanyamahanga hejuru, bakibagirwa mwene wabo batumiye kuza kubataramira."
Uretse Abanyarwanda Knowless na Lil P Jackie mu gitaramo cyabaye tariki 31/03/2012 mu Bubuligi hanaririmbyemo Cindy na jackie bo muri Uganda ndetse na Ray Blaze wo muri Nigeria.
Mu kiganiro Lil P yagiranye na Kigalitoday tariki 02/04/2012, yavuze ko yari yagiranye amasezerano na Exotic Night ko azaririmba kandi ko yahageze kare agatangira imyiteguro. Abandi bahanzi bamaze kuhagera, igitaramo cyaratangiye hanyuma we ategereza ko bamuhamagara araheba.

Lil P avuga ko kuri gahunda byari biteganyijwe ko ariwe uri butangire kuririmba ariko bamubwira ko ariwe uri buze gusoza. Igihe cyarageze ajya kuri stage hashize iminota nk’itanu gusa yumva Dj ari kwicurangira izindi ndirimbo. Ubwo Kitoko Abdou na bagenzi be bo muri Exotic Night ngo bari bagiye kare. Lil P yabuze uko abigenza ahitamo gutaha.
Lil P aragira ati “Namaze amasaha 5 muri airport mbategereje ibyo byonyine byarandakaje. Noneho igihe cyo kuririmba kigeze Denis arabwira ngo reka Jackie atangire show maze araririmba hakurikiraho Cindy noneho nagombaga gukurikira ho after Cindy ariko Denis araza aravuga ngo “no”, reka Knowless ageho wowe urarangiza”.
Lil P akomeza asobanura ko Knowless yarangije kuririmba agashimira abantu bose ubona ko show irangiye noneho Lil P agiye kuri stage gufata microphone bahita bazimya amatara. Yabisobanuye muri aya magambo “ Dj yahise agenda, Promoters Kitoko and Denis bahita biruka nsigara kuri stage looking like a fool urabyumva bose baragenda mbura uko mbigenza”.
Lil P avuga ko yasuzuguwe bikabije bigera n’aho bamwima amafaranga ya hoteli ndetse ngo ntibanamuhembe. Twifuje kumenya icyo Exotic Night ibivugaho ariko ntibyadukundiye kugira n’umwe tuvugana mu bagize Exotic Night aribo Kitoko Abdou, Ruba Denis hamwe na Dj Azam.

Mu masezerano Exotic Night bagiranye na Lil P ariko bishoboka ko hatarimo ko bamurihira aho kuba cyangwa se ngo banamuhembe; nk’uko tubikesha ikiganiro umunyamakuru w’igihe.com yagiranye na Kitoko Abdou kuri iki kibazo.
Lil P ngo yabasabye kuza kuririmba kugira ngo azanashobore gukorana indirimbo na Knowless barabimwemerera, abasabye itike no kumuhemba bamubwira ko batabona amafranga yo kumuha kuko igitaramo cyari cyabatwaye amafaranga menshi mu kugitegura ndetse no kuzana abo bahanzi bose baturutse muri Afurika no kuza kubahemba.
Bamubwiye ko we niba yifuza kuza kuririmba, ibyo bindi yabyimenyera ni uko kuko yabishakaga ababwira ko azabyimenyera nabo baramwemerera ngo azaze.
Kubijyanye n’uko batamuretse ngo aririmbe, Kitoko ngo yasobanuye ko Lil P igihe cye cyo kuririmba kigeze yagiye kuririmba indirimbo ze zikanga gucurangwa mu gihe agiye gushaka izindi ngo ahindure aza asanga igitaramo kirangiye.

Lil P we avuga ko umwe mu bagize Exotic Night ariwe Dj Azam yamubwiye ko bagenzi be bandi Denis na Kitoko batashakaga ko aririmba kandi ko afite amashusho (video) y’ukuntu byagenze. Tuyimusabye yavuze ko akiri Belgique kandi ko aho ari atabona uko ahita ayitwoherereza, gusa ngo yiteguye kuyitanga akigera mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Lil P ni umunyarwanda ufite imyaka 22 akaba ari umunyeshuri, umuhanzi ndetse akora n’ibindi ku ruhande mu gihugu cy’u Bwongereza aho yiga akanahakorera umuziki we. Yatangiye umuziki muri 2007 akaba akora injyana ya Hip Hop na Afrobeat. Amazina ye nyayo ni Papias Nduwayo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa ukuri guca muziko ni gushye?so nta mpamvu yo gushaka gusebya mwene wanyu,abo bantu bafite amanyanga menshi cyane,ibintu nkibyo ntago ari byiza kabisa,mujye muha umuntu agaciro akwiye,niba mwumvaga atari buririmbe nago mwari kumubwira ngo aze,hari ibindi umuntu yakora bikamuteza imbere.