Ijoro na Natty Dread muri kaminuza i Butare

Kuwa gatanu tariki 16/03/2012 saa moya za nijoro hateganyijwe igitaramo cyiswe “An Evening with Natty Dread” i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda. muri icyo gitaramo Natty Dread azaba ari kumwe na Kamichi, Ras Kayaga uzwi ku izina Maguru, Holy Jah Doves, King Patience n’abandi.

Iki gitaramo nk’uko biteganijwe kizaba kiri mu buryo bw’umwimerere (live) ku buryo abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo nta n’umwe uzifashisha CD nk’uko benshi bakunze kubigenza.

Iki gitaramo kizaba kirimo umuziki uyunguruye, kukinjiramo ni amafaranga 1000 ku banyeshuri naho abandi batari abanyeshuri bazinjirira 1500. Byateguwe na Kaminuza nkuru y’u Rwanda “NUR” ifatanije na Space Hotel.

Si igitaramo gusa kandi kuko hariho no kwishimisha nyuma y’igitaramo ndetse hakabaho no kubyinana n’abahanzi (After Party). Ibi bizabera muri Spice Hotel iri i Butare ku muhanda ugana ku isoko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka