Abahanzi baririmba gospel bari muri Salax Awards bagenewe ibihembo mu rwego rwo guteza imbere iyo njyana

Mu rwego rwo guteza imbere Gospel mu Rwanda, abahanzi bane bari mu cyiciro cya Gospel muri Salax Awards 2011 bagenewe ibihembo n’abakunzi b’iyo njyana. Abazahembwa ni Dominic Nic, Gahongayire Aline, Blessed Sisters na Liliane Kabaganza.

Uko ari bane bazagabana amafaranga ibihumbi 200 yatanzwe n’ibakunzi b’injyana ya gospel ariko Kabaganza wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya gospel muri Salax Awards azahabwa ibindi bihembo byatanzwe na Positive Production Events byo gukorerwa web site nziza ikora iri dynamique, Clip video 1, n’ibindi.

Amafaranga ibihumbi 200 yatanzwe n’abantu batandukanye harimo n’amasosiyete nka New Melody Industries, www.urugero.com, Mimonisa Business Group, Mahoro&Family Generale Hardware Ltd, www. agakiza.org, East African Sound, Positive Production Events, Moriah Entertainment Group, www.jesus.rw ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo.

Amafaranga ibihumbi 50 ku muhazni si menshi kandi n’ubundi ngo intego yari ukubahesha agaciro dore ko abandi bo mu bindi byiciro bo nta kintu babonye keretse uwatwaye Salax Awards mu cyiciro yari arimo; nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Gedeon,umuyobozi wa New Melody Industries akaba n’umujyanama (manager) wa Patrick Nyamitari.

Gedeon yagize ati “Hari byinshi bigomba gukorwa kugira ngo umuhanzi wa Gospel anezerwe kandi abone ko hari abamushigikiye”.

Nibamara kumenya uko aba bahanzi bane bakurikiranye mu majwi hari n’ibindi bihembo byateguwe n’aba bantu bishyize hamwe harimo gukorerwa indirimbo imwe muri Kabod Studio ya Aime Uwimana, indirimbo imwe muri Gospel Music Fabric ya Honoray Iyakaremye, indirimbo imwe muri Mimonisa Business Group ya BANDORA Moise.

Nk’uko bimaze kugaragara, abahanzi bakora Gospel usanga baba ari abahanga cyane ku bijyanye no kuririmba, gucuranga no guhimba indirimbo ariko kubijyanye n’amikoro ugasanga baracyari hasi cyane ugereranyije na bagenzi babo bakora injyana ya Secular (indirimbo bakunze kwita iz’isi).

Abakunzi ba Gospel bari gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kugira ngo bibe byakosoka maze n’umuhanzi wa Gospel abone ko ashyigikiwe kandi atangire no gutungwa n’ibihanagano bye. Abenshi iyo bamaze kubona basa n’abari kuvunikira ubusa cyangwa se kuvunikira amatorero nk’uko bikunze kuvugwa, bahitamo kureka kuririmba indirimbo z’Imana (Gospel) bakigira muri Secular (bita iz’isi).

Umuyobozi wa Mahoro&Family Generale Hardware Ltd, yagize ati « Buya hari na benshi bahagarika kuririrmba burundu bakigira mu bindi nyamara kandi bari bafite impano n’umuhamagaro ukomeye ».

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 2 )

yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize
yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka