Umuhanzi uzegukana intsinzi muri PGGSS II azahabwa miliyoni 24
Umuhanzi uzegukana insinzi muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) azahembwa amafaranga miliyoni 24 azahabwa mu byiciro; nk’uko byatangajwe n’abategura icyo gikorwa tariki 27/03/2012.

Ku munsi wo gusoza PGGSS II, uzaba yatsinze azahita ahabwa amafaranga milliyoni 6, hakurikireho guhabwa amasezerano yo kujya ahabwa amafaranga ibihumbi 500 buri kwezi mu gihe cy’amezi 12.
Hejuru y’ibi, uzatsinda PGGSS II azahabwa miliyoni 5 zo gutegura alubumu ye, hanyuma ahabwe andi miliyoni 6 zo gushyira ahagaragara cyangwa se kumurika (launch) alubumu ye.

Miliyoni imwe isigaye, azayihabwa mu rwego rwo kugira ngo akore amashusho y’indirimbo ye imwe azaba yihitiyemo; nk’uko byatangajwe n’abategura PGGSS II (Bralirwa na East African Promotors) mu nama bagiranye n’abahanzi 10 bahatanira icyo gihembo tariki 27/03/2012 kuri Top Towel Hotel mu mujyi wa Kigali.
Muri iyo nama kandi abo bahanzi basobanuriwe ibikubiye mu masezerano bari businye uyu munsi tariki 28/03/2012. Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano ni uko nta yindi sosiyete bemerewe kugirana na yo amasezerano muri aya mezi ane barimo guhatanira PGGSS II.

Hagaragaye impungenge za bamwe mu bahanzi bafite amasezerano bagiranye n’andi masosiyete kandi ayo masezerano akaba atararangira. Abo ni King James ufite kuzamamaza ikinyobwa gishya kigiye kuza na Rider Man ugifititanye amasezerano na Banque Populaire muri gahunda yayo ya Simbuka. Basobanuriwe ko bazabirebera hamwe bakareba icyakorwa; nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph uhagarariye East African Promotors.
Abahanzi kandi basabwe gutanga indirimbo 4 bihitiyemo mu ndirimbo zabo bazakoresha mu gihe cyo kuririmba muri aya marushanwa (tv Shows) kugira ngo Live Band ibe itangira kwiga kuzicuranga kuko nta kuririmbira kuri CD bizaranga iki gikorwa.

Uhagarariye ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa, Jean Pierre Uwizeye, yasobanuriye abahanzi ko bahisemo kuzana Jason Derulo kuko basanze ariwe washobora gushimisha Abanyarwanda. Yanabamaze impungenge abasobanurira ko hari byinshi byakosowe ku buryo yabijeje ko iyi Primus Guma Guma Super Star 2 izagenda neza cyane.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ubu abanyarwanda bakeneye inzoga byanga bikunda ku buryo kuzamamaza bigomba amafr angana gutya n’ayaruta? ubu iyo bashaka ikindi bamamaza koko?