Umuhanzi Christopher yahawe igihembo cya Diamond gitangwa na VirtuaMusic Label yo mu Bufaransa

Umuhanzi Christopher umaze igihe gito yigaragaje mu mu muziki Nyarwanda, yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wahawe igihembo cya Diamond gitangwa n’inzu ishinzwe gutunganya umuziki yo mu Bufaransa yitwa VirtuaMusic Label.

Christopherr wamenyekanye cyane ku ndirimbo yise “Iri joro” yakoranye na Danny Nanone, yagihawe muri gahunda y’iyi nzu isanzwe ifite yo guteza imbere abahanzi ititaye ku baba i Burayi gusa.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka nibwo iyi nzu yashinzwe n’Umunyarwanda witwa Darius, yatoye Christopher nk’umuhanzi w’umuhanga, nk’uko byatangajwe na Nelly umwe mu bakorana n’iyi nzu.

Yagize ati: “Christopher ni umuhanga cyane kandi afite ijwi ryiza. Bumvise ibihangano bye maze barabyishimira kandi baramukunda kuburyo abafatanyabikorwa biyemeje gukora umushinga wo kugira ngo bamufashe bijyanye n’impano ye ".

Kwegukana iki gihembo bizamuhesha amahirwe yo kuba yabarirwa mubahanzi bakorana na Virtua Artist music label ndetse ndetse no kumenyekanishwa binyuze ku rubuga rwa internet rwabo.

Ku ruhande rwa Christopher ni ibyishimo birenze ku buryo we kugeza ubu ntanabyumva, nk’uko yabitangaje ku kiganiro kuri telefoni. Yagize ati : “Nelly akimara kubimbwira nabanje kugira ngo arambeshya pe! Gusa nabyemejwe n’uko yakomeje abimbwira abinyemeza ko atambeshya ananyereka kuri iriya website ya Virtua Artist mbona koko indirimbo zanjye ziriho”.

Yakomeje agira ati : “Mu by’ukuri sinzi ibyo natorewe kuko sindabisobanukirwa neza ariko nzabaza Nelly abinsobanurire neza, ariko byarandenze byonyine kubona indirimbo zanjye zikundwa cyane hanze y’u Rwanda ndetse zikanarusha iz’abandi banyamahanga, byaranshimishije cyane”.

Gusa amahirwe yo kugaragaza indirimbo z’abahanzi Nyarwanda kuri urwo rubuga ntarangirira kuri Christopher gusa, n’undi muhanzi Nyarwanda ubyifuje bashobora kubimufashamo.

Nelly ati: “Ubundi buri muhanzi wese yagaragara kuri Web site ya Virtua, agakorerwa promotion, ariko kugira ngo ube wakorera muri Virtua nk’umuhanzi wabo hari ibigomba birimo kuba uri umuhanzi, kuba Virtua n’abafatanyabikorwa babo bakubonaho impano ijyanye n’umushinga”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka