Icyagushije Knowless ubwo yaririmbaga mu Bubiligi gikomeje kuba amayobera

Umuhanzikazi Knowless ubwo yaririmbaga mu gitaramo aherutse kwitabira mu Bubiligi tariki 31/03/2012, yituye hasi mu buryo budasobanutse ku buryo na n’ubu impaka zitarashira ku cyamugushije.

Bamwe baketseko yari yasinze, dore ko ngo n’imibyinire ye itari imuhesheje agaciro kuko ngo yanyuzagamo akamanika amaguru. Abandi bakeka ko ari inkweto ndende yari yambaye, dore ko koko inkweto yariyambaye zari ndende.

Abandi bavuga ko byaba byaratewe n’umunaniro kuko ngo byagaragaraga ko yari ananiwe cyane. Umwe mu bari mu gitaramo yabihinduye urwenya maze ku rubuga rwe rwa Facebook yandikaho ati: "Aho bigeze noneho kugwa dushatse twajya tubyita to knowless".

Uwareba amashusho agaragaza Knowless ari kuririmba nawe yakwibaza ibi bibazo: Ese koko ni umunaniro wabimuteye kugwa? Ni inkweto ndende se? Cyangwa yari yanyoye nk’uko bigaragara ku mashusho?

Si ubwa mbere Knowless agwa kuko mu kumurika alubumu “Gatebe Gatoki” ya Urban Boys mu mwaka wa 2010 Knowless yikubise hasi aririmba muri auditorium ya Kaminuza i Butare.

Ibi byamubayeho mu gihe yari ataramara igihe muri muzika ku buryo abantu benshi bavuze ko yaba yabitewe no kunywa kugira ngo ashirike ubwoba imbere y’abantu. Abandi bati ni inkweto ndende zamutuye hasi dore ko koko yari yambaye inkweto ndende cyane kuri uwo munsi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niba ari ugusinda yavuyekunzoga ko nkabafanabe bitadushimishije yigaragaje nabi pe?

IRAKOZE PETER yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Niba ari inkwento ndende zimutera uko kugwa yazazihoreye akamenya ko atazi kuzigenderamo. Ubwo azarinde asiga amenyo kuri podium ngo kugira ngo agaragaze neza! Ngo wigana ingendo y’undi ugaca amano. Cyangwa ubwo wasanga abikora kubushake, ashyiramo agatama ngo kamumare ubwoba agakubitaho n’izo "shingamunono" (haut talon), abantu bagasigara bari confused.

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Ariko mu by’ukuri urebye ko wenda yari ananiwe , ariko agatama nako kari karimo,hari naho yica indirimbo nka houston hambere aha . ikindi mwatubwirira abahanzi muri rusange, ni uko iyo baje kuturirimbira natwe tuba tubishimiye nk’abanyarwanda baba mu mahanga, kubona umuhanzi aza akaririmba indirimbo zitarenze 3 kdi tuba twaje kureba ibihanga bishya bya bene wacu, biteye isoni rwose bazisubireho , kuko ubutaha nta uzajya yirirwa yirushya ajya kubareba, ikindi navuga ni igihe, ugasanga umuntu bavuzeko ahagera mu ma saa mbili, ku mpapuro zo kwamamaza " affiche " akiyizirira saa munani z’ijoro nabwo ntanahamare iminota 30,murakoze imana ibarinde kdi ibihe byiza .

yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka