Igitaramo hejuru ya Kigali City Tower

Mu mpera z’uku kwezi kwa gatatu (tariki 31/03/2012) hategenyijwe igitaramo cyiswe Roof Top Party kizabera hejuru y’inzu ya mbere ndende muri Kigali yitwa Kigali City Tower (KTC).

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagiye kuba igitaramo, kikabera hejuru y’inzu. Aime Crispin Nsengiyumva, umwe mu bateguye iki kirori arasaba abantu kutagira impungenge z’umutekano wabo.

Yagize ati; “Hejuru y’iriya nzu hari ibyuma kandi hubatse nkaho ari ikibuga ku buryo nta hantu wanyura ngo ube wagwa uvuye iyo ruguru”.

Muri iki gitaramo, bizaba n’uburyo bwiza ku bantu bamwe bataragera muri iyi nyubako nshya kuyitembera no kwirebera uburyo umujyi wa Kigali wose uba umeze nijoro. Iyo uri hejuru y’iyi nyubako, ubasha kureba umujyi wose. KTC yubatse ahahoze Gare mu mujyi rwagati hafi yo kwa Rubangura.

Abazitabira iki gitaramo bazataramirwa na DJ Pinye wo muri Kenya, umwe mu ba DJ ba mbere muri East Africa. Iki gitaramo kizatangira guhera saa mbili z’umugoroba kugeza mu gitondo. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragoye kubyumva gucunga umutekano wababyinnyi kugeza mu gitondo ni hatari

tbv yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka