Jason Derulo niwe uzakorana indirimbo n’umuhanzi uzegukana PGGSS II

Umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo niwe uzaririmbana n’umuhanzi w’Umunyarwanda uzegukana intsinzi muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II).

Jason Derulo azaba ari mu Rwanda mu gikorwa cyo gusoza PGGSS II kizaba tariki 28/07/2012 akazanataramira Abanyarwanda kuri uwo munsi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa, Jean Pierre Uwizeye.

Jason Joel Desrouleaux uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jason Derulo ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime. Yavutse tariki 29/09/1989 akaba afite inkomoko mu gihugu cya Haiti. Mu Rwanda yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yasohoye bwa mbere muri 2009 yitwa "Whatcha Say" .

Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ubu ari ku nshuro yayo ya kabiri yatangiye tariki 31/01/2012 akazasozwa tariki 28/07/2012.

Umuhanzi uzayegukana azakorana indirimbo n’icyamamare Jason Derulo mu gihe uwayegukanye umwaka ushize Tom Close yakoranye indirimbo na Sean King Stone na we w’Umunyamerika.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka