Ibi byabaye mu minota yanyuma w’umukino ikipe ya Police FC yari yarushijwemo bigaragara, ubwo umwe mu bapolisi bakuru ufite ipeti rya Commissioner of Police, yavuye mu mwanya yari yicayemo muri tribune, amanuka mu kibuga yegera intebe y’abasimbura, agenda asatira umutoza wungirije, dore ko umutoza mukuru Kasa Mbungo yari ahagaze.








Uyu mupolisi ariko ntabwo yahiriwe dore ko ubwo yari hafi kwegera aho Kasa yari ahagaze hafi y’ikibuga, umusifuzi wa kane Mulindabagabo Moise yaje kumusanganira amwereka ko ibyo ari gukora bitemewe niko kumusubiza iyo avuye, aho yagiye ahabwa akaruru n’abafana ba Rayon Sports ku gikorwa giteye isoni yari akoze.
Ibi byaje gukurikirwa n’ibibazo bitandukanye mu bakunzi b’imikino mu Rwanda bibazaga ikintu uyu mupolisi yari agiye kubwira Cassa Mbungo utari worohewe n’umukino yari arimo gutoza.

Aganira na Kigali Today, umuvugizi wa Police FC CIP Mayira Jean de Dieu yatangaje ko ikipe ye atari yo yatumye uyu mupolisi cyane ko babizi ko bitemewe.
“Ntabwo tuzi impamvu (yinjiye mu kibuga). Police FC nta gahunda ijya igira yo guha amabwiriza umutoza mu mukino”, CIP Mayira atangariza Kigali Today.
“Ibyabaye ni nkuko n’i Burayi ubona umufana agiye mu kibuga naho rwose twe muri Police nta gahunda yo kuvugana n’abatoza mu mukino hagati ibibazo byose hari uburyo tubivugana nyuma”.
“Twaramusobanuriye ko ibyo yakoze bitabaho kandi turizera ko yabyumvise”.
Mu mukino wahuje ikipe ya Arsenal na Southampton umufana umwe uzwi nka Luke Bryant yaje gusatira Arsenal Wenger ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa 2-0 gusa aza guhita asubizwayo n’abashinzwe umutekano. Uyu mufana ariko akaba yarahise akomeza gukurikiranwa n’inzego za police y’Ubwongereza.

Ikipe ya Police FC ubu iri ku mwanya wa gatatu nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiyona aho ifite amanota 21, amanota umunani inyuma ya APR FC ya mbere.
Reba amashusho yuko byagenze i Muhanga(Makuruki.com)
Umupolisi yashatse kuvugana na Cassa mu mukino wa Rayon Sports
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka nawe buriya biba byamugoye. Wenda yabonaga hari akanama yakungura coatch. Bibaho. Biriya byerekana ko umuntu akunda umukino, ubwo hari aho yabonaga byapfiriye, kdi utazi uwo mukino ntiwahabona.