Mohi wari waranatijwe mu ikipe ya Al Ittihand of Alexendria, yakoze impanuka ubwo yarimo ataha ajya mu rugo ari kumwe n’umukinnyi mugenzi we Mahmoud Khaled Shika nkuko ubuyobozi bw’ikipe akinira bwabitangaje.

Uyu musore ukiri muto wahise witaba Imana ubwo yari agejejwe ku bitaro, yatumye ikipe ya Zamalek ihita itanga iminsi itatu yo kumwunamira mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Misiri na ryo ryahise ryigiza imbere umukino wagombaga guhuza Al Itiihad na Al Dakhlyia.
Youssef Mohi wari umaze iminsi yitwara neza, yari umwe mu bakinnyi ikipe ya Zamalek yendaga kugarura ngo bazayifashe mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.
Zamalek nk’ikipe ifite izina, ni imwe mu zitazakina amajonjora y’ibanze aho igomba gutangirira mu cyiciro cya kabiri ikina n’ikipe izarokoka hagati ya Rayon Sports yo mu Rwanda na Panthere du Nde yo muri Cameroon.
Ikipe ya Rayon Sports izerekeza muri Cameroon mu mukino ubanza hagati y’amatariki 13,14 na 15/2/2015 mbere yo kwakira umukino yo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri.

Indi kipe izahagararira u Rwanda ya APR FC ikazatangira amarushanwa ya Champions League yerekeza mu gihugu cya Mozambique gukina n’ikipe ya Liga De Maputo yayisezerera igahura n’igihangange Al Ahly yo mu Misiri.
Mu marushanwa nyafurika y’umwaka ushize, Rayon Sports ntabwo yarenze amajonjora ya mbere y’ibanze ubwo yasezererwaga na Leopard de Dolisie muri Champions League, mu gihe As Kigali yari ihagarariye u Rwanda muri Confederation Cup yo yageze mu cyiciro cya gatatu.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muzaze muri kigarama sector