Isezera ry’uyu mukinnyi w’imyaka 27, rije nyuma yaho agiranye ibibazo n’ishyirahamwe rya ruhago mu gihugu cya Cameroon nyuma y’igikombe cy’isi, byari byanatumye ku ikubitiro adahamagarwa mu bakinnyi bazitabira igikombe cya Afurika hamwe na Lions Indomptables.

Ishyirahamwe rya ruhago muri Cameroon ariko ryaje kwisubiraho ,niko gutangira ibiganiro by’uburyo uyu Song yahamagarwa ku munota wanyuma akaza gufatanya n’abandi mu mikino ya CAN, ibiganiro bitagize icyo bitanga, dore ko birangiye Song ahisemo gusezera Intare za Cameroon burundu.
Nkuko uyu mukinnyi yabitangaje ku rubuga rwe rwa Instagaram, Song yavuze ko azahora yifuriza ibyiza igihugu cye. Uyu yagize ati:
“Igikombe cy’isi cyo mu mpeshyi ndetse no gusigwa bitunguranye mu ikipe ya Cameroon izakina igikombe cya Afurika, biri mu byatumye mfata icyemezo cyo gusezera ruhago mpuzamahanga”.
“Ni byo ko twari mu biganiro byo kunshyira mu ikipe izakina CAN ku munota wanyuma, gusa nyuma yo gutekereza cyane ndetse n’ibiganiro n’umuryango wanjye nasanze ko iki cyemezo (cyo gusezera mu ikipe y’igihugu) ari cyo cyari icya nyacyo”.
“Urukundo rwanjye mfitiye igihugu ntabwo ruzahinduka ariko ndashaka gufata uyu mwanya nkashyira imbaraga kuri ruhago yo mu ma Club ari nako ntangira kubaka ubuzima bwanjye bwa ruhago muri West Ham. Ndifuriza Cameroon ibyiza gusa kandi iyi kipe izampora ku mutima”.

Isezera rya Alexander Song mu ikipe y’igihugu ryakirijwe amashyi menshi n’umutoza w’ikipe ya West Ham Sam Allardyce wari watangiye kugira impungenge ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Afurika muri uku kwa mbere.
Ikipe ya West Ham ifite imikino na Swansea, Liverpool, Hull na Manchester United ndetse ikazanasubiramo umukino wa FA na Everton mu minsi igikombe cya Afurika kizaba gikinwa muri Guinee Equatorial bityo kubona Song ni indi nyongera dore ko barangije gutakaza umukinnyi wo hagati Cheikhou Kouyate uzaba ari kumwe na Senegal.

Alexander Song ari mu ikipe ya West Ham nk’intizanyo kuva muri FC Barcelone gusa ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri Premier League y’uyu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|