Wari umukino wari ufite byinshi uvuze ku makipe yombi akomeje kwiruka inyuma ya APR FC mu ruganba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cya 2014-2015, aho kunganya kw’ikipe imwe muri izi nta mahirwe menshi byari buyihe.




Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no kwigana ku makipe yombi yakiniraga umukino hagati cyane, anagerageza kumenyera ikibuga byagaragaraga ko kidatuma umupira utambuka nkuko bikwiye kubera imvura yari i Muhanga.
Uko umukino wakomezaga kujya mbere, niko Rayon Sports yawinjiragamo neza aho yihariye umupira bigaragara, ariko ntibone amahirwe agaragara imbere y’izamu rya Emery Bayisenge. Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari 0-0 ndetse nta na kinini kikigaragayemo.




Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje ifite imbaraga zidasanzwe nubwo Police FC ari yo yabonye amahirwe akomeye ya mbere y’umukino, ubwo ku munota wa 47 Jimmy Mbaraga yangukiraga mu kunyerera kw’ikibuga maze akisanga abonye umupira imbere ya Bakame gusa, ariko ntashobore gutsinda mu izamu ryari ryambaye ubusa nyuma yo gucenga uyu munyezamu wa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports kuva kuri uyu munota yaje gukomeza gukinira imbere y’izamu rya Police ndetse ku munota wa 70 iza kubona amahirwe akomeye yo gutsinda, ubwo Coup Franc ya Fuade Ndayisenga yakubitaga umutambiko w’izamu maze Peter Otema ntashobore gusubiza umupira mu izamu wari umugarukiye.




Rayon sports yakomeje gusatira kandi izamu rya Police ubwo ku munota wa 74 umukinnyi Sina Jerome yazaga gusiga ba myugariro ba Police agatera umupira mu izamu ukagarurwa n’umunyezamu ugasanga Muganza Isaac wari usigaranye n’izamu ariko agahitamo kuwutera ku mutambiko waryo ukajya hanze.
Ku munota wa 84 w’umukino Rayon Sports yaje kubona igisa na penaliti ubwo Muganza Isaac yazamukanaga umupira muri ba myugariro ba Police babiri, gusa akisanga hasi mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi Kagabo Issa akaza kumwereka ikarita y’umuhondo cyane ko yabonaga yigushije.


Iyi kipe y’i Nyanza ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira bikomeye ndetse nyuma y’iminota ibiri umupira mwiza wari uturutse kwa Peter Otema ku ruhande rw’iburyo ugana ahatererwa penaliti waje guhura na Emery Mvuyekure wasohotse nabi niko kuwihera Sina Jerome wawugaruye mu izamu ariko uhura n’akaboko ka Mugabo Gabriel, ariko umusifuzi Issa nabwo ntiyihutira kuba yatanga penaliti.
Rayon Sports yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 90 w’umukino ubwo umupira wari uvuye kwa Fuade umunyezamu Emery yazaga kuwufata akagongana na Sina Jerome wamwambuye umupira agatsinda igitego ariko umusifuzi Issa akaza kwemeza ko Sina Jerome yari yakoreye ikosa umunyezmau wa Police FC.

Umukino waje kurangira ari 0-0 bivuze ko nta kipe n’imwe muri izi yashoboye kuba yakomeza gusatira ikipe ya APR FC iyoboye urutonde.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, yo yaje gutsinda itababariye Isonga ibitego 2 -0 mu mukino Mugiraneza Jean Baptiste Migi yaherewemo ikarita itukura.
Mu yindi mikino Espoir yatsinze Marines 1-0, Musanze inganya n’Amagaju 1-1 mu gihe Mukura yanganyije na Etincelles 0-0.
Urutonde rwa shampiyona:
Ikipe- Imikino- Amanota
- APR 12 29
- As Kigali 11 24
- Police 12 21
- Rayon Sports 12 20
- Amagaju 12 16
- Marines 12 16
- Sun Rise 11 15
- Espoir 12 15
- Kiyovu 11 15
- Gicumbi 11 13
- Mukura VS 12 13
- Musanze 12 10
- Etincelles 12 08
- Isonga 12 03
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndumiwe noneho!Dukuze iyo aba asifura yari yageneye Rayon sport ibitego bitandatu;Photo 3,pénalités 2 n’igitego cyanzwe!bishyize aheza APR gîte se KO n’iyo Rayon itsinda itari kuba n’iya kabili?Ahubwo nimureba nabi murarangiza allé muri aba gatanu,dore aho nibereye!
Ndumiwe noneho!Dukuze iyo aba asifura yari yageneye Rayon sport ibitego bitandatu;Photo 3,pénalités 2 n’igitego cyanzwe!bishyize aheza APR gîte se KO n’iyo Rayon itsinda itari kuba n’iya kabili?Ahubwo nimureba nabi murarangiza allé muri aba gatanu,dore aho nibereye!
Ndumiwe noneho!Dukuze iyo aba asifura yari yageneye Rayon sport ibitego bitandatu;Photo 3,pénalités 2 n’igitego cyanzwe!bishyize aheza APR gîte se KO n’iyo Rayon itsinda itari kuba n’iya kabili?Ahubwo nimureba nabi murarangiza allé muri aba gatanu,dore aho nibereye!
gikundiro yacu ndabona ntaribi ahubwo twifitiye numwaku ahari nubwo ngewe ntarya nemera ko umwaku ubaho nabonye ikipe ari iriya ariko kumarangamutima yange rewo na jhihadi barancimishije. ese (DUKUZE) ubu tuzongera kumva ibyegeranyo bye hehe kumakuru atandukanye murakoze
Ariko DUKUZE ko mbona wanditse inkuru igaragaza ko ari Rayon yakinaga gusa Police ntago yari iri mu kibuga? buriya koko umukino ko twawurebye twese, Police yabonye buriya buryo bwonyine wavuze gusa? ikindi mu mutwe w’inkuru ngo penality yanzwe, ahubwo se hari iyabaye? please...
WAPI TO!! WOWE WANDITSE IYI NKURU NGO WITWA??!!